- Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Ubusanzwe umuntu yasabwaga kwambara agapfukamunwa igihe ari ahantu hashobora gutuma ahura n’abandi bantu, kugira ngo kamurinde mu gihe mu bo bahura haba harimo uwanduye Coronavirus.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima yahaye Television y’u Rwanda yavuze ko byagaragaye ko kwambara agapfukamunwa ku buryo buhoraho ari imwe mu ngamba byagaragaye ko zizewe cyane mu guhashya icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Abantu bambare udupfukamunwa baba bari mu rugo cyangwa bagiye muri za gahunda zemewe zituma umuntu ava mu rugo kuko bimaze kugaragara ko kukambara ku buryo buhoraho ari uburyo bwizewe bwo kwirinda”.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko aya mabwiriza azatangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuwa Mbere w’icyumweru gitaha, kuko inganda zatangiye gukora udupfukamunwa ku buryo buri muntu azajya akabona hafi kandi katamuhenze.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, hagaragaye undi muntu umwe wanduye Coronavirus mu bipimo 712 byafashwe mu masaha 24, bituma umubare w’abanduye ugera 144.
Hanakize abarwayi bashya bane, bituma umubare w’abamaze gukira ugera kuri 69.
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko imibare y’abandura Coronavirus mu bihugu bya Afurika ikiri mikeya ugereranyije n’uko bimeze mu bindi bihugu, ariko avuga ko bidasobanuye ko abantu badakwiye kwirara.
Ati “N’abana n’abantu bato barandura bagapfa, ni ukuvuga ko buri gihugu kigomba kunoza gahunda yo guhangana n’iyi ndwara nk’uko twafashe izi ngamba zose zo kugira ngo abantu basuzumwe bamenye uko bahagaze, abatanduye birinde, abanduye bavurwe basubire mu miryango ari uko bigaragaye ko nta bwandu bagifite”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu batatu ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu 12 banduye babonetse mu bipimo 7,651
- #COVID19: Abanduye icyenda babonetse mu bipimo 6,702
- Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa - Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
- #COVID19: Abanduye 12 babonetse mu bipimo 6,102
- I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye 7 mu bipimo 6,625
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 4,615
- RBC yasubukuye ikingira rusange rya Covid-19 muri Kigali
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,871
- #COVID19: Abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,914
- #COVID19: Mu Rwanda abanduye 11 babonetse mu bipimo 5,326
- #COVID19: Mu bantu batandatu banduye, harimo bane babonetse i Kigali
- #COVID19: Abanduye bane babonetse mu bipimo 3,377
- #COVID19: Abantu batatu bashya ni bo banduye ku wa Kabiri
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 3,673
- #COVID19: Abantu bane ni bo banduye ku Cyumweru
- #COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 8,602
- #COVID19 : Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 7,640
- #COVID19: Abantu barindwi banduye babonetse mu bipimo 6,310
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndibaza byaba aribyiza pe ariko nanone ubushobozi bwa rubanda rugufi nti rwashobora kwigondera ako gapfuka munwa 2500 ninde waba yaburaye akayatanga cg se ariyo afite akayagura agapfuka munwa ,utwakozwe nitujye kwisoko kugiciro cyoroheye buriwese ngo murebe ko tutabishyira mubikorwa nki ntore, ariko nanone bamwe bizabatera kugira ingendo zitari ngombwa bitwaje ko bambaye agapfuka munwa.
Ubwo mnst aziko agapfuka munwa 1 kagura muli pharmacie 2500 ahamake,1500!!kandi gakoreshwa limwe !!
Nibyiza cyane kubijyanye na Kigali namahoro twabonye ibyo kurya turashima abatwitaho nabatuzirikana nyakubahwa nabo bafatanyije Imanaidufashe tuzasoze amahoro