Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta (…)
Ibyishimo ni byose ku basore n’inkumi 721 bagizwe aba Ofisiye n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako ku wa kabiri tariki 26 Mata 2021.
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye umuhango wabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Gako (Rwanda Military Academy), wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Ofisiye, abaharangije amasomo arimo n’aya Gisirikari.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata bakoze igikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri icyo gikorwa (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata yagaruje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri y’uwitwa Karegeya Sandrine, bicyekwa ko yibwe na Habyarimana Fulgence w’imyaka 32. Aya mafaranga yabuze tariki ya 25 Werurwe 2021, yibirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ibiciro by’ibintu bitandukanye byamanutse cyane cyane amatungo nk’ihene n’inkoko bitewe n’uko abantu batemerewe kwambuka uruzi rw’Akagera bajya cyangwa bava mu Karere ka Bugesera binjira cyangwa bava mu Mujyi wa Kigali.
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba yabaga mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. Birakekwa ko yishwe ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, abamwishe bakaba baje kumumanika aho yasanzwe kugira ngo bigaragare ko yiyahuye.
Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2021, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yafatiye mu cyuho Tuyizere Emmanuel w’imyaka 21, Nteziryayo Damascène w’imyaka 26 na Nsabimana Boniface w’imyaka 34. Bafashwe barimo gucukura utwuma turinda inkuba kwangiza amatara yo ku mihanda.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu Karere ka Bugesera abaturage barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yakoze igikorwa cyo gufata abakora ibikorwa bitandukanye byo kurenga kuri ayo mabwiriza.
Hewan ni umwe mu mpunzi zaturutse muri Libya zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yashimishijwe no kubyarira umwana we mu Rwanda, kuko ngo bishobora kuzamuha amahirwe yo kwiga mu gihe nyina atayabonye mu gihugu cye.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze igihe kirekire kivugwa mu bice bimwe na bimwe by’Akarere ka Bugesera, kizaba cyakemutse ku kigero cya 85% bitarenze Kamena 2021, nk’uko bisobanurwa na Kananga Jean Damascene, ushinzwe amazi n’isukura muri ako Karere.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Umwaka wa 2020 abantu bakomeje kuwuvugaho mu buryo butandukanye dore ko ari umwaka bamwe bafata nk’udasanzwe. Hari abavuga ko bumvaga bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, abandi bakavuga ko bumvaga bazaba barageze ku iterambere ryo ku rwego rwo hejuru.
Abacuruza inyama z’inka bavuga ko kubona izo kubaga mu Karere ka Bugesera bigoye ku buryo, bibasaba kujya kuzishakira mu masoko atandukanye mu Burengerazuba, mu masoko ya Birambo cyangwa se ku Irambura ahahoze ari muri Kibuye.
Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.
Mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-ville, Umurenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera, haravugwa inzu irimo ibintu by’amayobera, bituma uhereye kuri nyirayo n’undi wese ugerageje kuyigura ngo ahita apfa.
Kuvuga igare mu Karere ka Bugesera, bijya gusa no kuvuga ibirayi mu Karere ka Musanze, kuko usanga abantu bavuga ko nta muntu waba ukomoka mu Karere ka Bugesera utazi gutwara igare yaba umugore cyangwa umugabo, umusore cyangwa inkumi.
Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ari kumwe na Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, batangije gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu Mudugudu wa Nyarugati I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare barifuza ko ibihano ku bahamijwe n’inkiko icyaha cy’ubujura bwakwiyongera kuko batekereza ko aribwo bwacika.
Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Kujya kwivuza ku Kigo nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera muri iki gihe, bisaba ko umuntu aba agifite intege zo kwicara no gutegereza amasaha menshi kuko ngo umuntu ashobora kuhagera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa kumi n’imwe z’umugoroba, rimwe na rimwe atanavuwe cyangwa se atabonye ibisubizo (…)
Mu rwego rwo kunoza gahunda yo gutumiza no gukwirakwiza imiti mu gihugu, ubu hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’imiti (Rwanda Medical supplier - RMS), kikaba cyaje gisumbura ishami ryari rishinzwe ibyo gutumiza imiti mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Mu rwego rwo kurwanya Malariya, ubusanzwe mu bigo nderabuzima bya Leta, haba inzitiramibu zihabwa abagore batwite mu gihe baje kwipimisha inda, bakongera kuzihabwa mu gihe baje gukingiza urukingo rw’amezi icyenda nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera.
Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.
Sosiyete y’Abarabu ikomoka muri Quatar, yitwa ‘Almaha for industry Co Ltd’, yatangiye gukora Firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda, bikaba byitezweho kuzagabanya ibiciro ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko bitumizwa mu mahanga.