Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.

Igikorwa cyitabiriwe n'abanyeshuri, abayobozi n'abandi bantu
Igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri, abayobozi n’abandi bantu

Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 3 Nzeri 2020, kikaba kiri muri gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri, kikaba cyatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvonne Kayiteshonga, agaruka ku mpamvu icyo gikorwa cyatangijwe mu mashuri.

Agira ati “Impamvu twatekereje gushyira iyi gahunda mu mashuri, ni uko abana bamara igihe kinini ku mashuri, kandi tuzi ko ibitera ibibazo byo mu mutwe biva mu muryango n’ahandi umuntu ari nko ku ishuri, ku kazi n’ahandi. Twashyizeho iyo gahunda ngo tubegere cyane, dukumire icyabangamira ubuzima bwabo, imyigire ndetse n’imibanire yabo n’abandi”.

Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry'ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE
Dr. Yvonne Kayiteshonga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri MINISANTE

Ati “Biragoye guhita ubona ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe, kandi iyo ibimenyetso bitagaragaye, bishobora kumuviramo indwara zikomeye z’umubiri cyangwa iz’umutwe. Ariko iyo abantu babikumiriye, ntihabeho akato, umuntu arafashwa akabaho neza”.

Akomeza asaba ababyeyi kuba inshuti z’abana babo, ungo mwana nabaza umubyeyi ikintu runaka adasobanukiwe amubonere igisubizo, kandi bakabera abana urugero rwiza mu myifatire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari nubwo nta mibare igaragazwa, ari yo mpamvu ngo bigomba kwitabwaho.

Ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri birahari, muzi ko hari ibigo by’amashuri byagaragayemo mu mwaka ushize, birahari rero byaba ibigaragara n’ibitagaragara. Ni ngombwa rero ko tubikurikirana kugira ngo ishuri ribe ahantu umwana yumva ko afite umutekano, afite inshuti, afite abantu ashobora kwizera yakwegera akababwira ibibazo bye”.

Akomeza avuga ko kubera icyo gikorwa, hanateguwe amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, azahabwa abarezi ku buryo buhoraho kugira ngo bamenye uko bakurikirana abana.

Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa
Minisitiri Twagirayezu avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu mashuri bihari, ari yo mpamvu bigomba gukurikiranwa

Ati “Gahunda twafashe y’amahugurwa y’abarezi ku mashuri, ni ya yindi idakura abantu mu kazi ahubwo ihoraho. Tuzabanza dufate bamwe bahugurwe, ariko tuzagenda dufata n’abandi nubwo bazaba bari mu gihe cyo kwigisha, bazajye bahugurwa ariko ku buryo buhoraho kuko dushaka ko atari ikintu kizahita kirangira”.

Gutangiza icyo gikorwa byabereye ku ishuri ryisumbuye rya NEGA riherereye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, rikaba ari rimwe mu mashuri yarwaje abana indwara yabanje kuba amayobera mu mwaka ushize wa 2019, aho ahanini yafataga abana b’abakobwa, bagacika intege, amaguru akanegekara ntibabashe kugenda, iryo shuri rikaba ryararwaje iyo ndwara abana 24.

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko iyo ndwara ari ikibazo cyo mu mutwe kuko ngo “Iyo umuntu yagize ikibazo akabura uko akivuga, umubiri uravuga. Iyo umubiri uvuze biba ari indwara”, ngo bikunda kuba cyane cyane ku bangavu n’ingimbi iyo bari ahantu batabasha gusohora ibitekerezo byabo, gusa ngo abarwaye iyo ndwara bose barakize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka