Ku ikusanyirizo rya Cooperative y’aborozi ryitwa ‘Bugesera Milk Collection Center’ riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri iki gihe hahora umurongo w’abantu baje gukamisha, rimwe na rimwe bakayabona ubundi bakayabura bitewe n’uko ngo izuba ryatse umukamo ukaba muke.
Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo yaratabaye (…)
COOJAD ubundi ni impine y’amagambo y’Igifaransa(Cooperative de la Jeunesse pour l’auto-emploi et le developpement),bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ko ari Koperative y’urubyiruko rugamije kwihangira umurimo no kwiteza imbere.
Ubusanzwe, abunzi bo ku rwego rw’Akagari ari narwo rwa mbere, bakemuraga ibibazo byananiranye gukemuka ku rwego rw’Akagari. Nk’uko bisobanurwa na Niyirora Rashid, umuyobozi w’Akagari ka Nyamata ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuntu ugiranye ikibazo n’undi, kibanza gukemurirwa ku rwego rw’isibo(ingo hagati 15-20) (…)
Maniraho Fabien afite imyaka 32, akomoka mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarimukiye mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2007, aje gushaka ubuzima, ubu atuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata.
Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bashimiye abantu batandukanye bagira uruhare mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge muri ako Karere.
Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitanudakanye.
Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga bakina imikino y’intoki, ariko bakina bicaye, (Bugesera Women sitting volleyball na seat ball), yatwaye ibikombe bitandukanye yikurikiranya mu myaka ishize, ku buryo yari yizeye gutwara n’igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko Covid-19 yayikomye mu nkokora.
Gahunda ya ‘Sanga Umurenge’ ikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ni igitegekerezo cyabayeho hagamijwe kwegera abaturage ku buryo buruseho, kumenya ahantu ndetse no kureba ibibazo abayobozi ku nzego z’ibanze bahura na byo.
Mu Murenge wa Mwogo Akarere ka Bugesera, ku itariki 7 Nyakanga 2020, habayeho ibura ry’abana babiri b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka hagati y’ine n’itanu.
Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyamata bagabiye uwamugariye ku rugamba mu rwego rwo kumwereka ko bazirikana ubutwari bwe na bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda.
Akarere ka Bugesera karizihiza isabukuru yo kwibohora kishimira ibikorwa remezo byubakiwe abaturage mu Murenge wa Ruhuha.
Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Umwuga wo kudoda ufatwa nk’umwuga udahabwa agaciro cyane, nyamara abawukora bawukunze urabatunga ndetse ukanabafasha kwiteza imbere kimwe n’indi myuga.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gukebwa cyangwa gusiramurwa (circumcision), byagabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku rugero rwa 60%. Minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kwitabira gahunda yo gukebwa kuko ari uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.
Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus, rwashyizeho amabwiriza ajyanye no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo. Muri ayo mabwiriza harimo iribuza abantu guhurira hamwe ari benshi, kuko nk’uko bivugwa n’impuguke mu by’ubuzima, cyandura mu buryo bworoshye mu gihe abantu begeranye harimo uwamaze kucyandura.
Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, hari hashyizweho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bitandukanye harimo n’ibyo gushyingiranwa mu nsengero, byahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Kagomasi, Akagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abantu bagera kuri 40 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu rugo rw’uwitwa Tuyizere Didace ndetse n’urwa Ndikumana Didier.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko hari abasirikare babiri bafunzwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage.
Niyobuhungiro Pantaleon, ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko, akaba akomoka mu mudugudu wa Kabahaya, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimiye cyane kugaruka mu kazi cyane cyane ko abenshi muri bo bavuga ko nta handi bakura imibereho.
Abatwara abagenzi ku magare bamenyerewe ku izina ry’Abanyonzi basanzwe bakorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bifuza ko Leta mu bushishozi bwayo yazabemerera bakagaruka mu kazi kimwe na bagenzi babo batwara abagenzi kuri za moto.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe uwitwa Byukusenge Janviere w’imyaka 25 na Ndayishimiye Albert w’imyaka 20.
Tariki 08 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda humvikanye amasasu.
Nyuma y’iminsi abantu bari bamaze, bari muri gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ubu abenshi basubiye mu mirimo yabo isanzwe.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal avuga ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi babuze aho bahungira bahitamo urufunzo rw’umugezi wa’Akanyaru rwari rwahawe izina rya CND.
Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuva kera ako gace kimwe amashuri kugira ngo Abatutsi bari barahatujwe batabona uko abana babo biga, ku buryo ishuri rya mbere ryisumbuye ryahubatswe kubera hari haje impunzi z’Abarundi.
Ibitaro bya Nyamata byahawe imbangukiragutabara (Ambukance) yo kubyunganira mu bikorwa by’iubuvuzi, ikaba yabonetse ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR).