Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rutagama Eugene, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bunamiye kandi bashyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rw’abiciwe ku rusengero rwa ADEPR i Kayenzi, bigizwemo uruhare na Pasiteri wahayoboraga, Uwinkindi Jean.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Nteziryayo Vianney, ngo wanakoranye na Uwinkindi Jean mu itorero rya ADEPR, ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo ntibyamutangaje cyane, kuko n’ubundi ngo inyigisho ze mu rusengero zabaga zirimo ivangura, urwango n’ibindi. Ku bari abapasiteri b’Abatutsi bo, ngo yarabatotezaga ariko bakihangana kuko yari umuyobozi wabo.
Uwinkindi ngo yoherejwe kuyobora itorero rya ADEPR ry’i Kayenzi (mu cyahoze ari Komini Kanzenze) aturutse i Gicumbi mu 1975, ariko we ngo akaba yaravukaga mu cyahoze ari Kibuye, ubu ni Rutsiro muri iki gihe.
Mu gihe cya Jenoside hari abantu benshi cyane cyane abo mu itorero rya ADEPR bahungiye ku rusengero rwa Kayenzi aho Uwinkindi yayoboraga bizeye kuhabona ubuhungiro, ariko si ko byagenze, ahubwo ngo yarabatanze barabica.
Aho ku rusengero rwa ADEPR Kayenzi ngo hari harashyizwe inkambi z’interahamwe, aho zaruhukiraga, zikagabana ibyo zasahuye, zigahabwa amabwiriza y’aho bazajya kwica ku munsi ukurikiraho, nyuma n’uwo Pasiteri Uwinkindi agatanga raporo muri Komini y’abishwe kuko ngo yakoranaga bya hafi na Leta na yo yariho yica muri icyo gihe.
Uwo Pasiteri Uwinkindi, nyuma y’uko igihugu kibohowe n’inkotanyi, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma aza gufatwa ashyikirizwa ubutabera. Ubu urukiko rwamuhamije ibyaha bijyanye n’uruhare yagize muri Jenoside, rumuhanisha igifungo cya burundu, ubu akaba afungiye muri Gereza ya Mpanga.
Kuza kwibukira aho i Kayenzi, ngo ni uko ’aho umupira warengeye ari ho urengurirwa’ nk’uko byasobanuwe na Rutagarama Eugene, umuvugizi wungirije wa ADEPR, n’ubwo imibiri y’abiciwe aho i Kayenzi yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamata na Ntarama, ariko ngo ni ngombwa kwibukira aho abo bantu biciwe, n’amateka yabo akamenyekana.
Yagize ati "Mu bize siyansi bose n’abahanga batandukanye, ntawashobora kuvanaho ibiri mu mitima y’abakorewe Jenoside uretse Imana, kuko uwo Imana yomoye iramukiza".
Rutagarama yongeyeho ko ibyo Uwinkindi yakoze ari ugutandukira inshingano, kuko ubundi iyo umuntu yambaye umusaraba akitwa Umushumba aba ashinzwe gushaka intama no kuziyobora neza, iyo hajemo kuzirya ngo aba atandukiriye inshingano.
Uwo muyobozi kandi yavuze ko n’ubwo itorero ADEPR ryatinze gutangira gutegura ibikorwa byo kwibuka kubera ibintu bitandukanye, harimo kuba bamwe barabifataga nk’icyaha abandi bakabyangira kubera ibyo bahishira, ariko ngo guhera mu 2015 ADEPR yatangiye ibikorwa byo kwibuka kandi ngo bizakomeza n’ubwo bagenda babikorera ahantu hatandukanye mu gihugu.
Mu rwego rwo kuzirikana no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo guhera mu 2008 iterero ADEPR ryashyizeho ishami rishinzwe ihungabana, isanamitima n’ubuzima muri rusange. Iryo ngo ni ryo rifasha abahuye na Jenoside gukomeza biyubaka ku mubiri no ku mutima.
Ni muri urwo rwego itorero ADEPR ryagabiye inka abacitse ku icumu babiri, umwe wo mu Murenge wa Nyamata n’undi wo mu Murenge wa Rukumberi.
Rutagarama ati "Inka mubona dutanze si izisaba umugeni, ni izo duhaye bariya bantu mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka".
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye itorero ADEPR ryateguye icyo gikorwa cyo kwibuka kuko kwibuka ari uguhamya ko Jenoside yabayeho kandi ko hariho n’abantu bagomba kuyibuka, mu rwego rwo kurwanya abayipfobya.
Yagize ati "Nta Jenoside ibaho nk’impanuka nk’uko ikamyo yarenga umuhanda bitunguranye. Jenoside irategurwa kandi iyo irangiye abayikoze bakurikizaho kuyihakana. Kwibuka bifasha mu kurwanya abapfobya Jenoside".
Meya Mutabazi yaboneyeho gusaba abafite amakuru ajyanye n’ubwicanyi bwabereye aho i Kayenzi kuyatanga kuko ngo imibiri 633 yabonetse ntaho ihuriye n’abaguye aho i Kayenzi.
Gutanga amakuru ajyanye n’aho umuntu yaguye, uko yishwe, ibyo yavuze bwa nyuma n’ibindi, ngo birababaza ariko biraruhura kuko umuntu utarashyingiye uwe ntaruhuka mu mutima, aba yumva azongera kumubona.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ohereza igitekerezo
|