Bugesera: Hari byinshi byakurura ba mukerarugendo, ariko bikeneye gutunganywa kurushaho

Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.

Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda
Hari ba mukerarugendo baza gusura uko ubuvuzi bukorwa mu Rwanda

Mugabo Faustin, uyobora ishami ry’ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo mu Karere ka Bugesera, avuga ko muri ako Karere haboneka ibyiza nyaburanga bitandukanye, harimo amasangano y’umugezi wa Nyabarongo n’Akanyaru, bihurira mu Murenge wa Ntarama, Akagari Kibungo, Umudugudu wa Kigoma.

Aho ayo mazi ahurira ngo ni ahantu heza, hanasurwa n’abantu batari bake, ariko ngo ntiharatunganywa uko bikwiye kuko bisaba ingengo y’imari nini.

Iyo amazi y’iyo migezi yombi amaze guhura, abyara uruzi rw’Akagera. Mugabo avuga ko ikiraro abantu banyuraho baturutse mu Bugesera bagana mu Karere ka Kicukiro, cyubatse ku ruzi rw’Akagera, kuko ayo mazi aba yamaze guhura yabaye Akagera, nubwo hari abibeshya ko baba bambutse Nyabarongo ariko ngo si byo.

Aho hari ayo masangano ngo hanasuwe n’Urwego rw’Iigihugu rw’Iterambere (RDB), ariko kuko kuhatunganya uko bikwiye ari ibintu bisaba kubanza gukora inyigo y’uko hatunganywa bigakurura ba mukerarugendo cyane, n’ubu ngo ntibiramenyekana igihe hazatunganyirizwa.

Hari kandi Intebe y’umwami Ruganzu II Ndoli, iryo ngo ni ibuye riherereye ku Musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange, Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Kindonyi. Iryo buye ngo riteye nk’intebe yegamirwa.

Intebe y'Umwami Ruganzu II Ndoli iri i Mayange
Intebe y’Umwami Ruganzu II Ndoli iri i Mayange

Aho ngo ni ahantu hirengeye, uhari aba ashobora kureba mu Mujyi wa Kigali, ndetse akaba yanareba mu Karere ka Rwamagana. Impamvu hiswe ku Ntebe y’Umwami ngo ni ibivugwa ko Umwami yajyaga ahateka (ahicara) ashaka kureba hirya no hino ku misozi y’u Rwanda.

Abahasura bavuga ko haba heza kurushaho haramutse hatunganyijwe, hakaba hakubakwa ihoteli nziza, kuko byakurura ba mukerarugendo.

Ibindi bisurwa mu Karere ka Bugesera nk’uko bivugwa na Kaitakirwa Odilo ushinzwe gufasha ba mukerarugendo muri Komponyi yitwa ‘Mayange Tourism Company Ltd’, harimo inzu ya Kinyarwanda iherereye mu Murenge wa Mayange, iyo nzu ngo ikaba igaragaza amateka y’Akarere ka Bugesera, ikerekana uko inzu y’Umwami w’u Rwanda yabaga imeze, ndetse ikaba ibitse ibintu bitandukanye bya kera byerekwa abana bato kugira ngo babimenye ndetse n’abanyamahanga bayisuye.

Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo
Inzu ya Kinyarwanda iri i Mayange ni imwe mu bikurura ba mukerarugendo

Hari kandi ibikorwa byasizwe n’umushinga witwa ‘Millennium’, kuko wafashaga abantu kuva mu bukene bakiteza imbere, mu bikorwa by’abaturage bakuwe mu bukene n’uwo mushinga bakunda gusurwa na ba Mukerarugendo, ni ibikorwa by’ubuhinzi bw’imbuto cyane cyane imyembe ya kijyambere, imboga zihingwa ku Kiyaga cya Cyohoha n’ibikindi.

Muri abo bakuwe mu bukene n’uwo mushinga, harimo abagore bafashijwe kubona aho bakorera mu Gakiriro ka Mayange, baboha Agaseke karakundwa karamenyekana hirya no hino ku isi ku buryo abo bagore ubu ngo banagacuruza bakoresheje ikoranabuhanga(online).

Kubona umumbyeyi wiga iby’ikoranabuhanga akuze akabimenya ku rwego anacuruza aryifashishije na byo ngo bishimisha ba Mukerarugendo. Abo bagore kandi ngo bifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN), bakajya kwigisha abagore bari mu nkambi z’impunzi uko bakora ibintu bibafasha gutera imbere.

Mu bindi bisurwa na ba mukerarugendo cyane, ni inyoni nyinshi z’amoko atandukanye usanga hafi y’ibiyaga bitandukanye nka Kamatana, Rweru, no ku bindi biyaga byo mu Murenge wa Gashora ndetse no mu Kigo cya ISAR-Karama, ngo izo nyoni zisurwa na ba mukerarugendo ziba zihari nyinshi.

Kaitakirwa avuga ko izo nyoni zikundwa na ba mukerarugendo ari inyoni zisanzwe, ariko kuko ziba ari nyinshi z’amoko menshi ziri hamwe, ibyo ngo bishimisha ba mukerarugendo kuko baba batamenyereye kuzibona.

Hari kandi urwobo rwa Bayanga na rwo ruherereye mu Murenge wa Gashora, amateka avugwa n’abaturage baruturiye avuga ko rwajugunywagamo abakobwa babaga batwaye inda z’indaro mu gihe cya kera.

Uko rwavutse byo bivugwa kwinshi, ngo hari abavuga ko hari mu gihe cy’intambara hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, nyuma uwo Bayanga ngo wari mu ngabo z’Abanyarwanda abonye asumbirijwe umwanzi agiye kumufata yinjira mu musozi ucikamo icyobo abacika atyo, ariko nyuma icyo cyobo cyiza kujyamo amazi.

Hari n’abavuga ko uwo Bayanga ngo yari Umwami wari ufite inka nyinshi zibura amazi, ni ko gucukura urwo rwobo nyuma bararumwitirira.

Inzu ya Kinyarwanda irasurwa
Inzu ya Kinyarwanda irasurwa

Hari kandi umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge utuwemo n’abantu bakoze Jenoside n’abayirokotse wubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abakerarugendo bashaka kwiga amateka ya Jenoside basura uwo mudugudu, bakareba uko abo bantu babanye neza.

Hari kandi ubukerarugendo bushingiye ku muco. Nk’uko Kaitakirwa abisobanura, ngo abakerarugendo bateguza bakiri iwabo, bakavuga ko bazaza igihe runaka, bakajya mu miryango y’Abanyarwanda isanzwe, bakiga uko bateka ibyo kurya bya Kinyarwanda, akaba ari na byo barya, bakabaho ubuzima umuturage w’Umunyarwanda usanzwe abaho.

Uko kubaho nk’uko umuturage wamwakiriye abayeho, ngo na byo bishimisha ba mukerarugendo, kandi barabyiga bakabishobora, gusa muri rusange ikibagora hafi ya bose, ngo ni ukujya koga umuntu yijyaniye amazi mu ibase.

Hari kandi no kubona ukuntu umukecuru yemera gusigarana abana b’umuturanyi, batagirana isano, mu gihe we yagiye guhinga cyangwa mu bindi. Ngo birabatangaza cyane, ukuntu umuntu yemera kwirirwa arera umwana utari uwe kandi atari n’umuntu ubikora nk’akazi ahemberwa.

Abakerugendo kandi bashobora no gusura ishuri runaka, kugira ngo barebe uko uburezi mu Rwanda buhagaze, bakaba basura n’ivuriro runaka, kugira ngo barebe uko ubuvuzi bukora mu Rwanda, indwara zibasira abantu mu gice runaka, uko zivurwa, ariko cyane cyane ngo batangazwa na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Ubwo bukerarugendo bukorwa butyo, ngo buzamura cyane ingo ziba zakiriye ba mukerarugendo kuko 85% by’amafaranga mukererugendo aba yishyuye ngo akore ubwo bukerarugendo, ajya mu muryango wamwakiriye, naho 15% akajya muri kompanyi iba yabikurikiranye.

Gusa kuko abenshi mu bakira abakerarugendo mu miryango n’ubundi ari abanyamuryango b’iyo kompanyi, ngo ayo 15% arabagarukira kuko aba yiyongera ku migabane yabo muri kompanyi.

Mu Bugesera hari n'ibiyaga byakurura ba mukerarugendo
Mu Bugesera hari n’ibiyaga byakurura ba mukerarugendo

Aho ubwo bukerarugendo bugirira akamaro Abanyarwanda muri rusange, binyura mu itangwa ry’imisoro, kuko iyo kompanyi itanga imisoro kimwe n’izindi kompanyi zikora nka yo.

Mugabo Faustin avuga ko mu byiza biri mu Karere ka Bugesera byagombye gukurura ba mukerarugendo harimo ibiyaga icyenda bibarizwa muri ako karere. Gusa ngo usanga nta mihanda itunganyije neza ibigeraho, cyangwa se ngo hategurwe ku buryo umukerarugendo ushatse aza akirobera amafi akayiyokereza aho ku mucanga, ushatse gukora siporo ikorerwa ku mazi akayikora kuko hari abayikunda.

Ibyo byose bikozwe ngo byakurura ba mukerarugendo, ariko ngo ni ibintu bihenze, kandi Leta iba irebwa na byinshi bikenewe gutunganywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka