Nyuma y’iminsi itatu ikiraro cya Kanyonyomba gicitse hakagwamo abantu batatu babiri bakarokoka, undi akaburirwa irengero, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Gashyantare 2022, umurambo we wabonetse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha irimo kwifashishwa cyane mu kurwanya ibyaha bikorerwa abana hagamijwe kubarengera kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Kagomasi mu midugudu ya Runzenze na Rushubi ndetse n’ikigo cy’amashuri abanza cya Kagomasi, bishimiye umuyoboro w’amazi meza begerejwe, kuko hari icyo uje guhindura mu mibereho yabo.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana kugira ngo abatuye ako karere barusheho kwiteza imbere.
Muri uyu mwaka wa 2022, mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda ruzajya rukora ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano.
Imiryango 24 y’abakoze Jenoside ariko baje gufungurwa nyuma yo kwirega no kwemera icyaha, ubu imaze imyaka 17 ibanye n’abo yahemukiye bagize imiryango 86 y’abarokotse mu mudugudu wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Bugesera baratangaza ko batazongera gusiragiza abaturage kuko mudasobwa bahawe zigiye kurushaho kubafasha kunoza serivisi mu kazi kabo ka buri munsi.
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Abagore n’abakobwa 90 baturutse mu turere dutandukanye bagororerwaga mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera, barahiriye kutazasubira mu ngeso z’uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.
Abana basaga 1000 bo mu Karere ka Bugesera bahuguriwe kumenya bimwe mu bibangamira uburenganzira bwabo, binyuze mu matsinda y’abana bari bamazemo igihe cy’imyaka ibiri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwiyemeje kurandura bimwe mu bibazo bikihagaragara bibangamira uburengazira bw’abana bikabavutsa amahirwe y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimiye kongera gutora abari basanzwe muri Komite nyobozi y’akarere kabo, kuko mu gihe bari bamaze babayoboye babagejeje kuri byinshi, bakaba bizera ko no mu myaka itanu iri imbere bazarushaho kugera ku iteramebere.
Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaza ko umushinga ‘Soma Umenye’ w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) wababereye ingirakamaro mu kuzamura ubumenyi bw’abana mu gusoma, kuko ubu babasha gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda neza bagereranyije n’urwego bagenzi babo babaga bariho mbere y’uwo mushinga.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), ryahuguye abakozi 60 bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bikomoka ku buhinzi (RICA), bahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021.
Abajyanama batowe mu byiciro byihariye mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukora impinduka zigamije kuzamura iterambere ry’ababagiriye icyizere bakabatora. Babisabwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Ugushyingo 2021, nyuma y’amatora y’abahagarariye ibyiciro byihariye ku rwego rw’imirenge yabaye mu gihugu cyose.
Ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Iradukunda Pacifique w’imyaka 20, Kwizera Bienvenue w’imyaka 21 na Uwamahoro Sandrine w’imyaka 33. Bafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, Umudugudu wa Kabukuba, bakaba bacyekwaho kwiba moto y’uwitwa Sibomana (…)
Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, ubwo Umuyobozi, w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangizaga gahunda yiswe iyo ‘Kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo’, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gihari, bityo ko ari ukukizirikana ariko imirimo igakomeza.
Ikipe y’amagare y’abakobwa ya Bugesera, (Bugesera Cycling Team ‘BCT’), ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, mu rwego rwo kwizihiza imyaka ibiri imaze ibayeho, yahawe imyambaro mishya ndetse n’ibikoresho bijyana n’amagare, ibihawe na sosiyete ya Jibu nk’umuterankunga wayo mukuru.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barimo n’umukuru w’umudugudu, bakaba bakekwaho gukorera urugomo Umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, aho bivugwa ko bamukubise.
Muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu Rwanda, hakurikiyeho ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo, harimo gukumira ikwirakwira ryacyo, Hoteli La Palisse Nyamata ikaba yarifashishijwe muri ubwo buryo ariko ubu ikaya yakira abayigana uko bisanzwe.
Umuryango Interpeace ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera batanze moto zizafasha mu kugera ku baturage bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no mu bigo nderabuzima byo mu mirenge igize ako Karere, baramukiye mu bikorwa byo gukingira Covid-19 ku bantu bari mu byiciro bitandukanye, bakaba bibanze ku bakuze, abagore batwite n’abonsa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021, mu masaha ya mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus Hiace yari iri imbere ya gare ya Nyamata, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikavugwa ko yari itwaye ibicuruzwa bitemewe.
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abinyujije mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we witwa Uwimbabazi Nadège wazize icyorezo cya COVID-19, nk’uko Meya Richard yabisobanuye.
Mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2021, inzego z’ibanze ziri kumwe n’abashinzwe umutekano, bafatiye abantu 12 mu kabari k’uwitwa Kalisa Appolinaire gaherereye mu Kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, gusa ngo barengaga abo kuko abandi bahise birukanka baracika.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatagije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda CoVID-19.