Bugesera: Polisi yagaruje amafaranga Miliyoni ebyiri yari yibwe umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata yagaruje amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyiri y’uwitwa Karegeya Sandrine, bicyekwa ko yibwe na Habyarimana Fulgence w’imyaka 32. Aya mafaranga yabuze tariki ya 25 Werurwe 2021, yibirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Karegeya Sandrine akimara kubura amafaranga ye yahise abimenyesha Polisi hatangira igikorwa cyo kuyashakisha no gushaka uwaba yayibye.

CIP Twizeyimana yagize ati“ Hari nko mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba nibwo Karegeya yaje n’abandi bantu bari kumwe mu modoka baparika kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli bava mu modoka bajya gusuhuza abantu hafi aho. Ubwo Karegeya yasohokaga mu modoka agakapu karimo miliyoni 2 yagasize mu modoka, Habyarimana akaba yari yugamye imvura aho kuri sitasiyo, yacunze abari bavuye mu modoka aragenda ateruramo agakapu karimo amafaranga agahisha hafi aho.”

CIP Twizeyimana avuga ko Karegeya Sandrine yagarutse mu modoka ye abura ka gakapu ahita abwira bagenzi be ko yibwe anahita ahamagara Polisi arabiyimenyesha bikimara kuba.

Ati“Karegeya yahise atabaza Polisi avuga ibimubayeho, mbere y’uko Abapolisi baza, Karegeya n’abandi baturage begeranyije abantu basanzwe bogereza imodoka hafi aho. Abo bantu bo ubwabo bavuze ko batabona mugenzi wabo ariwe Habyarimana, ako kanya ahita aza avuye guhisha ya mafaranga bamubajije niba atageze kuri iyo modoka arabihakana. Ariko abonye abapolisi yagize ubwoba ajya kwerekana aho yari avuye guhisha ya mafaranga.”

Akimara kuyerekana yahise yiruka ariko tariki ya 27 Werurwe afatirwa mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu Nyabivumu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye Karegeya wihutiye gutangira amakuru ku gihe kuko aribyo byatumye aya mafaranga aboneka.

CIP Twizeyimana yibukije abantu bafite imodoka kujya bibuka gusiga bakinze imodoka zabo mu gihe bazivuyemo kandi bakazihagarika ahantu bizeye umutekano wazo.

Habyarimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata kugira ngo akorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka