Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishe abantu, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, avuga ko hari abagore baza kwa muganga kubyara babanje kunywa imiti gakondo ngo ituma babyara neza.
Uwimbabazi Delphine w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Kibirizi, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba akora akazi ko kuvuga amazina y’inka mu birori bitandukanye, bikamufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ataruhije ababyeyi.
Umuryango Plan International Rwanda wubakiye ibyumba by’amashuri y’incuke abana bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, bituma baruhuka kwigira munsi y’ibiti hatabafashaga kwiga no kwitabwaho nk’uko bikwiye.
Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 25 y’ubukure, ni umwe muri 320 bambitswe ipeti rya ‘sous-lieutenant’ na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2019 i Gako mu karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019, Banki ya Kigali yafatanyije n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batera ibiti bivangwa n’imyaka muri ako karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru bibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu na kimwe na magana atanu (61,500), bikaba byatewe ku buso bwa (…)
Impunzi zavuye muri Libya ziravuga ko kugera mu Rwanda kwazo byabaye nko kuva mu mwijima ujya mu rumuri. Ibi zirabivuga zihereye ku buzima busharira zabayemo mu nkambi zo muri Libya, nyuma y’uko benshi bafashwe bagerageza kujya ku mugabane w’i Burayi.
Itsinda ry’abagore baturutse mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba riravuga ko amapfa mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera akwiye kubigisha kumenya kubaho neza mu bihe bigoye.
Hepfo gato y’umujyi wa Nyamata mu Bugesera, mu mudugudu witwa Nyiramatuntu, akagari ka Kayumba, hari igishanga cyitwa Ingwiti abanya-Bugesera batarabona ko Umunyamerika akibyaza amadolari.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye (…)
Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.
Dushimimana Olive akora akazi ko kotsa inyama (Mucoma) mu gasantere ko mu Nkanika gaherereye mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yiyemeje gukora ako kazi kugira ngo arebe ko imirimo abagabo bakora na we yayibasha, kugira ngo imufashe kwiteza imbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera batangaza ko nyuma yo gusanga ubuyobozi bw’umurenge wabo bukorera mu nyubako itajyanye n’igihe, bihaye umuhigo wo kubaka ibiro bishya byuzuye bitwaye miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’iminsi micye APR yirukanye abakinnyi 16, Bugesera FC na yo yasezereye abakinnyi 18 icyarimwe.
Nzaramba Emmanuel utunzwe n’akazi ko gucukura imva mu irimbi ryo mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera aho bakunze kwita muri Rwona, avuga ko kamutunze kandi ko anenga abirirwa barira ngo babuze akazi kuko ari akazi kadasaba amashuri kandi katajya gapfa kubura abakiriya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buremeza ko kudashyira hamwe kw’inzego zinyuranye, ari yo ntandaro yo kutesa imihigo uko bikwiye.
Komisiyo y’igihugu y’Itorero imaze igihe itangije Itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugira ngo abana batozwe indangagaciro na kirazira bakiri bato bazikurane, aho kuzibatoza basoje amashuri yisumbuye nk’uko byari bisanzwe.
Abunganira abana mu mategeko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana usanga bafungirwa hamwe n’abantu bakuru muri za kasho, maze bikabangamira iburanisha kuko bigishirizwamo kutavugisha ukuri.
Umuyobozi w’Ingabo mu Burasirazuba n’i Kigali asaba Abanyarwanda kudaha agaciro urubuga rwa YouTube n’izindi ziriho amakuru y’abavuga ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda.
Hari abaturage bakunze kumvikana bakoresha imvugo igira iti ‘Duheruka tubatora’ bashaka kumvikanisha ko hari abo batora mu nzego zitandukanye ngo bababere intumwa nyamara ntibongere kubabona uko babakeneye ngo babatume, cyangwa se bagerayo ntibibuke gukora uko bikwiye inshingano zabajyanyeyo cyane cyane z’ubuvugizi.
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hari inzu y’amasaziro y’intwaza yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ku ya 03 Nyakanga 2018.
Abashoferi batwara imodoka mu muhanda Ruhuha- Nyamata mu karere ka Bugesera baratangaza ko mu masaha ya nijoro hari abajura babategera mu nzira bagafungura imodoka zigenda bakiba imizigo y’abagenzi.
Imiryango 140 yari isigaye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo baturage.
Abagororwa 20 bafungiwe muri gereza ya Bugesera barasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rw’i Ntarama by’umwihariko.
Igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwa cyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.
Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko batagitaka inzara nko mu myaka yashize, kubera basigaye bahinga haba mu zuba no mu mvura.
Mu myaka mike ishize mu Rwanda hamaze kwaduka imikino myinshi yose iganisha ku myidagaduro, ariko muri yose ntayo irimo kwigarurira imitima y’Abanyarwanda nk’umukino wa moto ziguruka uzwi nka "Endurocross".
Imyitozo yiswe Shared Accord 2018 yahawe bamwe mu bakomoka mu bihugu bifite ingabo zibungabunga amahoro muri Centre Africa ngo yitezweho umusaruro ugaragara.
Mu ishuri rya gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi.