Polisi y’Igihugu irasaba abafite imodoka nini zitwara imizigo, guha agaciro imitungo yabo n’ubuzima bw’abashoferi bazo, aho kubisumbisha amafaranga.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, cyateye inkunga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 101 itishoboye.
Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Umwali Denyse, avuga ko kororera mu biraro no gushyira ibiryo by’amatungo ku makusanyirizo y’amata, aborozi bakabihabwa ku ideni bakazishyura ku mafaranga akomoka ku mukamo ujyanwa ku ikusanyirizo, aribyo bizongera umukamo w’amata.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana Amadolari y’Amerika angana n’ibihumbi 100, ahwanye na 107,226,400 Frw.
Aborozi bo mu Karere ka Bugesera barasabwa kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro urenze uwo babona, kuko isoko ryawo rihari kandi rihagije kuri buri wese utuye muri ako karere.
Umubyeyi witwa Uwiragiye Marie Chantal wo mu Karere ka Bugesera, yibarutse abana bane mu ijoro rya Noheli, nyuma y’imyaka 15 ategereje urubyaro.
Kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 13 umuhanda wa kaburimbo Liziyeri-Nyabagendwa-Rilima-Kabukuba-Kabuga, ntabwo ari nyabagendwa kubera ikibazo cy’umwuzure watewe n’amazi y’ikiyaga cya Kidogo, giherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, habere amasengesho yahuje abakozi bose bo mu karere, amadini n’amatorero, mu rwego rwo gushyira hamwe mu gushyashyanira umuturage.
Abagore n’abakobwa 147 bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Karere ka Bugesera, basubiye mu miryango yabo nyuma yo kumara umwaka bagororwa, biyemeza kutazasubira mu buzima bavuyemo bwo kunywa ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo umunani yubakiwe abaturage. Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki ndetse no gukoresha ubwiherero buboneye.
Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2022, umuganda usoza ukwezi mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti by’imbuto ziribwa. Mu Karere ka Bugesera intumwa za rubanda zifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kinazi, Umudugudu wa Cyeru, mu muganda, ahacukuwe (…)
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yashimishijwe n’uburyo abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire (ECD) zo mu Karere ka Bugesera, kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kurera neza abana no gukangura ubwonko bwabo bakiri bato.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera hamwe n’ubw’Ishuri ribanza rya Ngeruka, bashimira abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali kubera inkunga batanze yo kubaka icyumba cy’umukobwa cyatumye abana batongera gusiba ishuri.
Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwujuje Ishuri ry’Imyuga yo kudoda no gusudira mu cyari Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, muri gahunda yo gufasha abarangiza ibihano kubona akazi ubwo bazaba bafunguwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera (…)
Mu rwego rwo kubungabunga ibiyaga mu karere ka Bugesera, barateganya gutera ibiti kuri hegitari zirenga 100, muri uyu mwaka wa 2022/2023.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) umaze uvutse, abawugize baje gusangira n’ababyeyi b’intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera.
Mu rwego rw’ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mu mutwe, ku wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, Umuryango GAERG, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) na Imbuto Foundation, bakoze ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe, abaturage bamenya ko ari bwo bugenga ubuzima muri rusange.
Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego za Leta, izihagarariye abikorera, abashoramari, ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, biyemeje kurebera hamwe ibikenewe kugira ngo Akarere ka Bugesera kabyaze umusaruro amahirwe gafite, kihute mu iterambere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n’ibitaro bivura abafite ubumuga, yo kujya bivuza bakoresheje mituweli, kugira ngo barusheho kubona serivisi bitabavunnye.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abaturage kuzirikana urugendo rumaze gukorwa mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kuzirikana ku byagezweho no kubisigasira.
Abakozi muri Minisiteri y’Amahoro n’ab’Umuryango uharanira Amahoro ku Isi Interpeace muri Ethiopia, bumvise ubuhamya bw’abaturage b’Akarere ka Bugesera bagize amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe.
Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye gutanga amahirwe ku babyeyi bafite abana bacikanwe, batanditswe mu bitabo by’irangamimerere kubera impamvu zitandukanye.
Umwana witwa Izabayo Donatien wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye mu Kagari ka Tunda mu Mudugudu w’Umusave akeneye ubufasha bwo kugira ngo umuryango we umuvuze.
Abafite inshingano zo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, baratangaza ko bateganya gukingira abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura barenga ibihumbi 70.