Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata bakoze igikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri icyo gikorwa mu Mujyi wa Nyamata hafatiwe abantu 164, harimo abatambaye agapfukamunwa, abatakambaye neza, abadahana intera ndetse na bamwe mu bacuruzi badafite kandagira ukarabe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, SP Issa Bacondo yibukije abaturage ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari ukurengera ubuzima bwa benshi
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, SP Issa Bacondo yibukije abaturage ko kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ari ukurengera ubuzima bwa benshi

Igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa munani n’igice kigeza saa kumi n’imwe n’igice. Muri iki gikorwa hari umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, Superintendent of Police(SP) Issa Bacondo.

Abo bantu 164 bose nyuma yo gufatwa bajyanywe muri sitade ya Bugesera baraganirizwa. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye abaturage ko badakwiye kwirara ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abagaragariza ko icyorezo kigihari bakaba bagomba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda uko yakabaye.

Yagize ati “Hari bamwe mu bantu muri iyi minsi ubona basa nk’abiraye bakumva ko icyorezo cyarangiye ndetse bagatangira kwica nkana amabwiriza yo kukirinda. Ni yo mpamvu inzego ziba zakoranye kugira ngo zigenzure bene abo bantu bafatwe baganirizwe bongere bikosore bubahirize amabwiriza uko yakabaye.”

Yakomeje avuga ko iyo Leta yafashe icyemezo cyo gukomorera zimwe muri serivisi bitavuze ko icyorezo cyarangiye. Avuga ko bitumvikana ukuntu kugeza ubu hari umuntu utarabasha kumva uko yambara agapfukamunwa n’impamvu yo kukambara mu gihe nyamara inzego zitandukanye cyane cyane iz’ubuzima zihora zibisobanura.

Ati “Mu bantu bafashwe harimo abarimo gutembera mu Mujyi wa Nyamata batambaye agapfukamunwa, abandi bakambaye nabi kari ku kananwa batapfutse guhera ku mazuru n’umunwa, hari abafashwe batahanye intera ndetse na bamwe mu bacuruzi batari bafite za kandagira ukarabe. Inzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego nta gihe badasobanurira abantu ko kubahiriza biriya bintu biri mu birinda ikwirakwira rya COVID-19.”

Imanishimwe yakomeje akangurira abaturage bo mu Karere ka Bugesera kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo abaturage bo muri ako Karere batazongera gufatirwa ibyemezo byo kuguma mu Karere nk’uko mu minsi ishize byari byagenze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera Superintendent of Police(SP), Issa Bacondo yibukije abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazigera itezuka ku kugenzura ko abantu bubahiriza amabwiriza kandi abazajya bafatwa bazajya babihanirwa. Yabagaragarije ko ikigamijwe atari uguhana ko ahubwo buri muntu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akwiye kubyumva akabigira ibye kuko biri mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi.

Ati “Buri muntu akwiye kumva ko kwirinda no kurinda mugenzi we iki cyorezo ari inshingano ze ntibibe ngombwa ko inzego zitandukanye zitegura igikorwa nk’iki cyo gufata abarenze ku mabwiriza. Igihe ariko hari abakomeje kugaragaza kwinangira bakarenga ku mabwiriza hazajya hafatwa ibyemezo.”

Abafashwe bose uko ari 164 nyuma yo kuganirizwa ku kamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 baciwe amande bararekurwa barataha.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka