Abarezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batangiye guhabwa mudasobwa zigendanwa

Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta ndetse n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano (one laptop per trainer initiative).

Umwe mu barezi ashyikirizwa mudasobwa
Umwe mu barezi ashyikirizwa mudasobwa

Ni umuhango wabereye ku ishuri rya ’Nyamaya TVET School’ riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ukaba witabiriwe n’abahagarariye amashuri ya TVET muri ako karere n’abarimu bahagarariye abandi.

Muri rusange ngo hari abarimu bigisha mu mashuri ya TVETs mu gihugu bagera ku 4500. Muri icyo cyiciro cya mbere hatanzwe mudasabwa 2500 zirimo izo zatanzwe zisaga 1900 ndetse n’izindi zizahabwa andi mashuri ya nk’ayo azatangira gukora muri Nzeri uyu mwaka.

Nk’uko byasobanuwe na Umukunzi Paul, Umuyobozi mukuru wa ’Rwanda TVETs Board’, mudasobwa zatanzwe ni iz’uruganda rwa Positivo, imwe ikaba ifite agaciro k’amafaranga 500.000Frw.

Abarimu bahawe izo mudasobwa bibukijwe ko ari umutungo wa Leta, bityo ko uwayihawe azajya ayikoresha mu gihe ari mu ishuri yayiherewemo, mu gihe yimutse cyangwa ahinduye akazi agomba kuyisiga.

Irere Claudette ati "Ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu burezi, cyane cyane muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, kwiga no kwigisha bisaba ikoranabuhanga. Mu gihe cya ’Guma mu Rugo’ ikoranabuhanga ryarifashishijwe cyane mu kwigisha abana bari mu ngo. Mudasobwa zahawe abarimu bo muri TVETs zigamije kuzamura ireme ry’uburezi kuko bazazifashisha mu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse no kwigisha mu buryo bw’iya kure. Ibyo bizafasha TVETs kugera ku musaruro Leta izitegerejeho wo kugira abantu bashoboye kandi bakenewe ku isoko ry’umurimo".

Minisitiri Irere yasabye abahawe mudasobwa kuzifata neza
Minisitiri Irere yasabye abahawe mudasobwa kuzifata neza

Umutesi Françoise wigisha Ubwubatsi muri Nyamata TVET School, ni umwe mu bahawe mudasobwa, akaba yavuze ko ayishimiye kuko ngo izajya imufasha kujyana n’uko ikoranabuhanga mu bwubatsi rigenda rihinduka ku isi, bityo yigishe abanyeshuri ibijyanye n’igihe.

Nyandwi Emilien wigisha indimi muri Nyamata TVET School akaba yavuze mu izina ry’abarimu bahawe za mudasobwa, yavuze ko ashimira Leta idahwema guteza imbere ikoranabuhanga.

Nyandwi yagize ati "Twahuraga n’ingorane mu gutegura amasomo kuko twakoreshaga mudasobwa zigenewe abanyeshuri, bigatuma tuzikoresha akanya gato kuko na bo baba bazikeneye. Izi duhawe zizadufasha gukomeza gukora ubushakashatsi. Turabizeza ko tuzazikoresha icyo zigenewe, tuzamure ireme ry’uburezi kandi tuzazifata neza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka