Minisiteri y’ubucurizi n’inganda yemeza ko uruganda rutunganya amata rwa Nyabihu rutazarenza Kanama 2016 rutaratangira, kuko rwamaze kubona uzarucunga.
Abize muri Kaminuza ya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka baniyemeza kurushoramo imari.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko hagiye gusanwa umuhanda mpuzamahanga uzahuza Kagitumba, Kayonza na Rusumo, ukazatwara asaga miliyari 147Fwr.
Abakora ibikorwa by’ubukorikori ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, mu Karere ka Bugesera, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho bigezweho.
Umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya inyama mu Karere ka Kayonza ugiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’igihe kinini waradindiye.
Jumia yatangiye igikorwa kizamara amezi abiri cyo gushishikariza abafite inganda n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, ‘’Made in Rwanda”, gutangira kwamamariza no gucururiza ibicuruzwa ku rubuga rwa internet www.jumia.rw.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baratangaza ko babangamirwa no kutagira gare bategeramo imodoka kuko gutegera mu muhanda bidasobanutse.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe barishimira ko basezereye indwara ziterwa n’imirire mibi bakaba bamaze kwiteza imbere babikesha korora neza inka bahawe n’umuterankunga Heifer.
“Burera Beach Resort Hotel” yubakwaga ku Kiyaga cya Burera yuzuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba butangaza ko buri mu myiteguro ngo itangire kwakira abahagana.
Murekatete Odette, wo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi kubera guhinga kamaramasenge zisa n’izidasanzwe.
Uruganda rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) ruvuga ko rwanenzwe kutorohereza abacuruzi n’abubatsi kubona sima rukora, bigatuma igihugu gikomeza kuyitumiza hanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko amafaranga asaga 40% mu yagenewe ibikorwa by’ubukungu, azagarukira abaturage binyuze mu guhabwa imirimo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatanze icyizere ku iyubakwa rya Hotel Kivu Marina Bay, buvuga ko izaba yuzuye mu uy mwaka.
Abatuye Akagali ka Rutonge gaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bujuje ibiro by’akagari bivuye mu ngufu n’amafaranga byabo.
Bamwe bagore bakora ubukorikori no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu Karere ka Bugesera bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo.
Abamotari bo mu Karere ka Huye baravuga ko mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 22 rwibohoye, na bo ngo batsinze ubukene babikesha kwibumbira mu makoperative.
Perezida Kagame yibukije abaturage ba Rweru ko kubaho ufite ibyingenzi bigufasha kubaho neza, atari ukubonekerwa ahubwo ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda.
Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo, ryasojwe hahembwa abamuritse ibikorwa byahize iby’abandi mu rwego rwo kongera uguhiganwa no kugera kuri serivisi nziza mu karere.
Abahahira mu Isoko rya Kibungo bavuga ko”Tumuhombye” yatumye iri soko rigeza saa yine z’ijoro kandi ubundi ryarafungaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Sosiyete z’itumanaho za MTN Rwanda na Tigo Rwanda zatakaje abakiriya muri Gicurasi 2016 mu gihe mukeba wazo “Airtel Rwanda” yungutse umubare munini w’abakiriya.
Uruganda rw’amashanyarazi rwa Rusizi II rugiye kuvugururwa rukemure ikibazo cy’ibura ry’amasharazi rya hato na hato mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Kindama, Umurenge wa Ruhuha muri Bugesera, baravuga ko ubufatanye bagirana hagati yabo bubashoboza kwesa imihigo.
Abakobwa bavumbuye igihingwa cyera amasaro akoreshwa mu mitako mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batayabonera isoko kubera gukorera mu cyaro.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza rwahuguwe n’umushinga “Technoserve” ku kwihangira imirimo rwatewe inkunga ya miliyoni 13FRW.
Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rumaze kwiteza imbere, rusanga ikibazo cy’ubushomeri bwugarije benshi, gituruka ku myumvire mibi yo kudakunda imyuga kandi itanga akazi ku buryo bwihuse.
Umushinga wa Techno serve ukorera mu Karere ka Ruhango, wateye inkunga imishinga y’urubyiruko ifite agaciro miliyoni 9Frw, nyuma y’amahugurwa bahawe.
Abanyabukorikori bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko igihe imirimo yo kuba akagakiriro izaba irangiye biteguye kubyaza umusaruro ibyo bakora.
Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, MIJEPFOF, iratangaza ko imishinga y’abagore ifite ibibazo muri BDF n’amabanki kugira ngo yemerwe kandi ihabwe inguzanyo.
Umuryango mpuzamahanga Mastercard Foundation mu nama y’ubuyobozi wakoreye mu Rwanda, wemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukomeza guteza imbere u Rwanda.