Urubyiruko n’abagore bo mu turere ntibasobanukiwe na BDF
Urubyiruko n’abagore bo mu turere abenshi bavuga ko batazi ntibanasobanukirwe n’imikorere y’Ikigego cy’imari (BDF), mu gihe cyari cyashyiriweho kubafasha guteza imbere imishinga yabo.

Ikigega cy’imari BDF (Business Development Fund) giteza imbere imishinga mito n’iciriritse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bashyizeho gahunda ziborohereza kugera kuri izi servisi z’imari.
Bamwe mu rubyiruko n’abagore bavuga ko ikigega BDF batakizi, nk’uko Umurerwa Christine abigaragaza. Agira ati “BDF ntayo nzi rwose sinzi aho iba.”
Mukamana Florence avuga ko BDF yumva bayivuga ariko ataramenya imikorere yayo neza.
Ibigo by’imari byo bigaragaza ko Urubyiruko n’abagore bakiri inyuma mu kwitabira gukorana nabyo kandi baroroherejwe.

Nzigiyimana William Umucungamutungo wa Sacco Ijabo Murambi ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi, ashishikariza urubyiruko n’abagore kudapfusha ubusa amahirwe bahawe kuko babafasha kubona ingwate ku kigero cya 75% bakabaha inguzanyo, bakanabafasha kuyishyura ku kigero cya 25% cy’ayo bahawe.
Ati “Urubyiruko n’abagore ntibitabira kwaka inguzanyo umubare uracyari hasi cyane, urubyiruko ruri kuri 20% , abagore ni 20%, abagabo nibo benshi bageze kuri 60% kandi ntawatera imbere vuba adakorana na banki.”
Ngo nubwo ubukangurambaga bwakorwaga, bagiye kongeramo imbaraga kugira ngo ibyo byiciro nabyo bizamuke, dore ko ngo ikibazo cyabagoraga cyane kwari ukutagira ingwate ngo bahabwe inguzanyo kandi BDF ikaba yaragikemuye.

Gasanganwa Marie Claire umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo, asanga abagore n’urubyiruko badakwiye gutinya kwaka inguzanyo kuko ababitangiye berekana ko bashoboye kandi byabateje imbere.
Avuga ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugirango abantu basobanukirwe n’ikigega BDF bakibyaze umusaruro bivane mu bukene.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Murenge wa Murambi, Abarengera Therese ashima ikigega BDF uburyo gifasha urubyiruko n’abagore kwiteza imbere nubwo abenshi batarayisobanukirwa.
Kuko muri buri kigo cy’imari hari umukozi ushinzwe kubafasha kwiga umushinga ngo bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kuko imbogamizi zo kubona ingwate zavuyeho.
Sacco Ejo Heza-Murambi igaragaza ko kuva mu 2009 itangira imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni zirenga 8Frw.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko mfite umushinga wubucuruzi ntabwo mwanguriza ibihumbimaganatanu 500,000FRW
Kwaka inguzanyo ya 2,000,000 yo gushinga Sun bakery ltd enterprise
Mfite permi ndashaka imodoka itwara abagenzi mbese ntimwamfasha nkabona inguzanyo?