Abadepite bagaragaje amakenga batewe no guhanika umusoro ku myenda ya caguwa n’isukari iva hanze y’akarere, mu gihe nta kibanje gukorwa.
Nyuma y’imyaka umunani Ikigo nyarwanda gikora ibya Cinema, 94Histudio, gitangiye gukora, cyafunguye ishuri rya filime, rigamije kubaka ubunyamwuga bw’Abanyarwanda bafite inyota muri ubwo buhanzi.
Akarere ka Nyabihu kavuga ko kashoboye kugaruza mu gihe cy’amezi abiri 90% by’amafaranga bari baragujije muri VIUP ariko ntiyishyurirwe igihe.
Abaturage b’i Nyabihu baribaza impamvu uruganda rw’amata rwa Mukamira rwagombaga gutangira bitarenze Werurwe rwatinze gutangira.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryageneye amahirwe abagore babyifuza kubigisha umwuga wo guteka ku buntu.
Abaturage bo mu Murenge wa Gahara i Kirehe bavuga ko batangiye gutera imbere nyuma yo kwiyemeza guca ukubiri n’amakimbirane mu miryango.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rurenge muri Ngoma bacuruza amazi bavomye, bikabaha amafaranga abafasha kwikenura mu gihe cy’izuba.
Abatuye umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma baravuga ko kwegerwa n’umurenge SACCO byatumye bigishwa babasha gutinyuka inguzanyo biteza imbere.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko udukiriro tuzafasha Leta kugera ku ntego yiyemeje yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka kuko duha akazi benshi.
Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko Perezida Kagame yabahaye bumaze imyaka igera kuri ine bukora nyamara nibabone umusaruro ubuturukaho.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iri mu gikorwa cyo kubyaza nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru, ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 80.
Abakoze amatsinda adakora mu Karere ka Ngororero bagiye bakingirwa ikibaba n’abayobozi batari inyangamugayo, bituma inguzanyo zatanzwe muri VIUP zitishyurwa neza.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rwezamenyo rwavuye Iwawa rwashinze koperative y’ububaji bahurizamo ibitekerezo n’ubumenyi batahukanye, bakabasha gukora imirimo ibabeshaho
Abakorera mu gakiriro ka Gahanga barataka igihombo batezwa na bagenzi babo bagikorera aho bari mbere kandi ibyo bacuruza ari bimwe.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) basobanuye impamvu baca 500Frw abayisaba serivisi z’imisoro badafite konti muri iyo banki.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gitangaza ko inkunga kimaze igihe kigenera imiryango itegamiye kuri leta, yayikoresheje mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ababyeyi bo mu Karere ka Gakenke barashinja urubyiruko kwanga gukora imirimo y’ubuhinzi, ahubwo bagahugira mu bindi bavuga ko bidafite akamaro.
Abatuye Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kutagira imihanda nyabagendwa, bavuga ko bibazitira kugera ku iterambere.
Abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) basanze hari impinduka zabaye mu magreza y’u Rwanda, kuko uretse kuba ahagororerwa hanakorerwa ibikorwa by’itermbere.
Abubatse Biogaz mu Murenge wa Rongi muri Muhanga, bamaze imyaka hafi imyaka itatu bishyuza ibirarane bya miliyoni 30 frw bambuwe.
Abatuye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, bavuga ko kwegerezwa SACCO byabakijije itike ya 3000Frw bategeshaga bajya kubitsa.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi bavuga ko babangamiwe no gusoreshwa bimwe mu bicuruzwa bitari ngombwa.
Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse imirenge Sacco byo mu Karere ka Rusizi baranengwa kudatanga amakuru y’ibibazo biri muri ibi bigo by’imari.
Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko umushinga wa Kivu Watt mu mezi 10 uzaba utanga megawati 10 ziyongera kuri 26 uri gutanga ubu.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko igiye gushora imali mu bwishingizi ihereye ku rwunguko yagize umwaka ushize, abanyamigabane bayo bakomeze kunguka.
Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Iburengerazuba ko bagomba kwibuka ko iterambere rigomba guturuka mu musaruro w’ibyavuye mu maboko yabo.
PEARL ESTATE LTD ikigo kigiye kuzuza imyaka itatu gifasha Abanyarwanda kubona amazu baturamo ku giciro gito, ubu cyasize ku isoko inzu zigezweho zigera kuri esheshatu mu Mujyi wa Musanze.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame arashishikariza Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo kwifatanya n’u Rwanda kongera ingufu zituruka kuri Gaz Methan yo mu Kivu.
Abakorera ubucuruzi mu Murenge wa Nyanza muri Gisagara, basaba ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro imvura iguye kiri kubicira akazi.
Sosiyete yo mu Rwanda MobiCash yagiranye amasezerano y’imikoranire mu kugeza uburyo bw’ihererekanyaafanga kuri telefone muri Afurika y’Epfo, biturutse ku Nama ya World Economic Forum yateraniraga i Kigali.