Amazu Leta yabagejejeho ntibateganyaga kuzayigezaho
Abubakiwe mu mudugudu wa Kabyaza umwe muri irindwi y’icyitegererezo yubatse i Nyabihu muri 2015-2016, bashima Leta yabagejeje ku byo batari kuzigezaho.

Niyibizi Jacques umwe muri bo avuga ko ahereye kuri aya mazu agera kuri 200 yubakiwe abangirijwe n’ibiza bigaragaza ingufu Leta y’Ubumwe ikoresha mu guteza imbere umuturage.
Agira ati “Ibikorwa Leta y’ubumwe ikorera abaturage ni agahebuzo. Twe ibingibi nibwo twakabibonye. Turashimira Leta y’ubumwe kubera ibyiza nk’ibi itugezaho. Si ibi gusa, urabona uyu mudugudu ni uw’intangarugero muri Nyabihu.”
Ibi binagarukwaho na bamwe mu bandi batuye muri uyu mudugudu. Umwe mu bakecuru bawutuyemo yatangaje ko ntacyo yashinja Leta yamwubakiye.

Uyu mudugudu wubatse mu kagari ka Rurengeri muri Mukamira. Ukaba wegerejwe ibikorwa remezo birimo imihanda irimo uca mu mudugudu nyirizina n’udushamikiyeho duhuza amazu yawubatswemo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko uyu mudugudu uri mu midugudu irindwi y’icyitegererezo yubatswe mu mwaka wa 2015-2016 hanoza imiturire.
Ati “Twarangije umwaka imidugudu yose itandatu itunganijwe kandi inatuwe ndetse uwa karindwi wari ugeze kuri 78%, kugira ngo urangire kandi unatuwe.Ku bijyanye na gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, ni igikorwa gikomeza.

Cyane ko biri muri gahunda ya Leta ku tugari no ku midugudu hakomeza gutungwanywa site zo guturaho.”
Nyabihu ni akarere gakunze kwibasirwa n’ibiza. Muri Werurwe-Mata-Gicurasi uyu mwaka, amazu asaga 200 yasenywe n’amazi, abantu batandatu bahasiga ubuzima, amatungo amwe arapfa na hegitari nyinshi z’imyaka zirangirika.
Kurwanya isuri no kunoza imiturire,abaturage batuzwa ahatari mu manegeka bikaba ari bimwe mu bikorwa mu kurwanya ibiza,ari nabyo bikomeje gukorwa abaturage batuzwa mu midugudu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|