Abo bavunjayi bibumbiye muri koperative “Duterimbere Forex Bureau” bavuga ko igihombo gituruka ku rujya n’uruza rw’abantu rwagabanutse, bitewe no kuba u Burundi bwarangiye imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange kwambuka umupaka.
Bavuga ko ubusanzwe umupaka utarafungwa nibura ku munsi bakiraga abantu barenga 30 bakeneye kuvunjisha, ariko ubu ngo ntibari kurenga batanu ku munsi.
Nyandwi Leonard, umwe mu bavunjayi bo ku Kanyaru, ati ”Ubusanzwe twakiraga abantu barenga 30 ku munsi, none nawe urabibona umwanya umaze aha nta muntu n’umwe urinjira. Iyo dukoze ishyano turi kwakira batanu.Twahombye mu by’ukuri”.
Icyakora, aba bavunjayi bavuga ko nubwo bari kubona amafaranga make ugereranije na mbere, bakomeza kubyihanganira bagakora kuko hari imodoka zemererwa kwambuka zirimo izitwara imizigo ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo.
Bavuga ko biringiye ko hari igihe byakemuka umupaka ugafungurwa abantu bagakomeza kugenda uko bisanzwe, na bo bagakomeza gukora neza nka mbere.
Tariki ya 04 Kanama 2016, ni bwo Leta y’U Burundi yafashe icyemezo cyo kubuza ikompanyi za Volcano Express ndetse na Aigle du Sud, zitwara abagenzi muri rusange, kwambuka umupaka ziva cyangwa zijya mu Burundi zambukiye ku mupaka w’Akanyaru wo mu Karereka Nyaruguru.
Kuva icyo gihe ingendo zijya cyangwa ziva mu Burundi zabaye nk’izihagaze binatuma urujya n’uruza ku mupaka w’Akanyaru rugabanuka, ari na byo ngo birimo guhombya abahakorera.
Ohereza igitekerezo
|