Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko bumaze gutoranya amasite abiri muri buri karere, azubakwamo amazu y’icyitegererezo ajyanye n’igihe akazatuzwamo abaturage.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongereye ububare w’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya kugurishirizwayo bitishuye amahoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka GIsagara burirzeza abaturage ko ingengo y’imari ya 2016/2017 izibanda ku kubegereza ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Abitabiriye inama yateraniye i Kigali yiga ku ishoramari mu bigo by’imari biciriritse, bari kuganira aho ishoramari mu buhinzi rishobora guturuka kugira ngo rifashe Afurika mu gutera imbere.
Abitabira imurikagurisha barishimira ko hari bimwe mu bicuruzwa bimurikwa byagabanyirijwe ibiciro.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo Brazaville bemeje ko bagiye kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buramagana abaturage bavuga ko badashaka kubana n’abandi bitwaje ko batamenyeranye.
Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali barahamya ko ari umwanya wo kugaragaza ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buratangaza ko bwamaze gufata ingamba ku bakorera magendu mu Kiyaga cya Kivu bakanyereza imisoro.
Ministiri w’Inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba yijeje abitabira imurikagurisha mpuzamahanga(Expo), ko Leta izababonera aho gukorera hagutse kandi hujuje ibisabwa.
Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ritanga inguzanyo ku buhunzi n’ubworozi n’imishinga yo cyaro (AFRACA), BRD, MINAGRI na AFR, mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga y’impuguke mu ishoramari mu buhinzi n’ubworozi.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi, nyuma y’igenzura ryasanze bamwe mu bayicuruza batubahiriza amategeko n’amabwiriza.
Abanyamuryango b’amakoperative 10 y’urubyiruko yo mu Bugesera yafashijwe kwiteza imbere bavuga ko bagiye bagenzi babo gutera ku ntambwe nk’iyabo.
Abatuye mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye, bishimira ko batunganyirijwe umuhanda wambukiranya umurenge wabo ugakora kuri Mbazi na Huye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko gifite gahunda yo guca abitwaza ko imisoro iri hejuru bakajya gushora imari mu bindi bihugu.
Banki yabaturage (BPR) yakemuye ikibazo cy’abakiriya baburaga amafaranga y’ingunzanyo nini, kuko ubu ifite amafaranga ahagije yo guatanga inguzanyi zose ku bakiriya bayo.
Abaturage bakorana n’ibigo by’imali iciriritse bifuza ko bagabanyirizwa inyungu bakwa ku nguzanyo kuko ngo babona ziri hejuru bikabagora kwishyura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko iyo umufatanyabikorwa akoreye igenamigambi rye hamwe n’abagenerwabikorwa bitanga umusaruro kuko rikorwa hagendewe ku bikenewe by’ingenzi.
I&M Bank Ltd iravuga ko yiteguye gufasha abashoramari mu karere ka Rusizi kugira ngo babashe gukora imishinga migari itarabona abayikora.
Abanyamuryango ba “Koperative Zigama Bigufashe” [KOZIBI] yakoreraga mu Karere ka Rwamagana bemeje ko iseswa nyuma y’igihombo cyatewe n’inyerezwa ry’umutungo wayo.
Abacururiza mu isoko rya Gisiza ryo mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro bavuga ko nabo babangamiwe no gucururiza mu muhanda bagasaba isoko.
Inyama z’ingurube ni zimwe mu zikunzwe cyane mu Karere ka Rusizi ndetse no muri Congo ariko aborozi ntibarabasha guhaza isoko ry’abazikeneye.
Abakozi b’Umurenge SACCO Rubengera mu Karere ka Karongi basabwe gutanga serivisi nziza ku bakiliya babo kuko ari bo batumye baba mu myanya barimo.
Itsinda ry’abagore 12 ryitwa “Abizerarana” ryo mu Karere ka Rulindo, ryoroje inka buri munyamuryango wese babikesha ubuhinzi bw’inkeri n’ibinyomoro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko mu gihe urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, urwirirwa mu Biryabarezi ntaho rwageza igihugu.
Mukamwiza Naomi, wo mu Mujyi wa Gisenyi, acuruza ibishyimbo bitetse bise “mituyu” (Me2u) bikamufasha gutunga abana be batanu barimo n’impfubyi arera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ntibwemeranya n’urubyiruko rugisaba inkunga ngo rushobore kwiteza imbere binyuze mu makoperative.
Abacururiza ibiribwa mu gice kidatwikiriye mu isoko rya Musha mu Karere ka Gisagara baravuga ko bibatera igihombo kuko byicwa n’izuba.
Abatuye mu kagari ka Gabiro mu Murenge wa Musasa muri Rutsiro, baribaza impamvu badahabwa amashanyarazi kandi amapoto amaze igihe ashinze.
Abatuye mu Murenge wa Mwogo mu Bugesera bavuga ko umuhanda bari kwiyubakira binyuze muri gahunda ya VUP, uzabafasha guhahirana n’indi mirenge.