Kwitinya no kutamenya amahirwe bidindiza iterambere ry’urubyiruko

Abakuriye urubyiruko baravuga ko kuba urwinshi muri rwo rudatinyuka kwaka inguzanyo zo gukora imishinga, bituma rudindira kandi rwagakwiriye kuzamukira ku mahirwe rwashyiriweho.

Kwiga imyuga no kuyoboka ibigo by'imari ngo byatuma urubyiruko rwinshi rwihangira imirimo.
Kwiga imyuga no kuyoboka ibigo by’imari ngo byatuma urubyiruko rwinshi rwihangira imirimo.

Urubyiruko rushinjwa uburangare bwo kutamenya amahirwe yo kwisunga ikigega cy’ingwate ’BDF’ ngo bahabwe inguzanyo n’ibigo by’imari, bityo bakore imishinga y’iterambere ibavana mu bukene n’ubushomeri benshi barimo.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, tariki 12 Kanama 2016, urubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi rwasobanuriwe amahirwe rufite mu kwihangira umurimo nk’inzira irukura mu bukene, ariko rwo rukagaragaza ko hakiri imbogamizi y’imyumvire ikiri hasi kuri bamwe.

Urubyiruko rwatse inguzanyo mu bigo by’imari, BDF ibishingira kugera kuri 75% by’ingwate y’inguzanyo batse.

Kakwezi Sylvie, umukozi ushinzwe imishinga muri BDF, atangaza ko hari n’amahirwe yo kugurirwa ibikoresho ku rubyiruko rurangije kwiga imyuga.

Ati “Hari gahunda nziza ku rubyiruko yo kugurira ibikoresho abize imyuga. Tubagurira ibikoresho binyuze muri SACCO. Ayo mafaranga BDF yishyuraho ½ andi ukayiyishyurira ushyizeho n’inyungu ya 15%.”

Twagirimana Maurice, ukuriye urubyiruko mu Murenge wa Mugina, avuga ko nk’umurenge uherereye mu gice cy’icyaro, urubyiruko rwaho rugerageza kwiteza imbere rwifashishije imirimo ihaboneka, cyane nk’ubuhinzi n’ubucuruzi. Cyakora ngo bafite amakuru make ku mikorere ya BDF, kandi nta shuri ry’imyuga rirangwa mu murenge wabo.

Mukunziwimana Ignace wiga imyuga nyuma y’uko arangije amashuri yisumbuye, avuga ko urubyiruko rwinshi rufite ikibazo cy’imyumvire yo kutamenya akamaro ko kwiga imyuga kandi ari yo nzira yo kwihangira imirimo byoroshye.

Aragira ati “Naho waba urangije kaminuza, waza ugashaka n’umwuga wiga ukabona icyo ukora. Kuko umurimo ntujya uba mubi utunze nyirawo.”

Rebero David, Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, yibukije urubyiruko ko ari bo mbaraga z’igihugu kandi ko ari bo bafite igihe kirekire cyo kubaho, bityo bakaba bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka