
Biratangazwa na bamwe mu bakunzi b’inzoga za Likeri bari kwitabira imurikagurisha Mpuzamahanga riri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Bavuga ko izi nzoga ziri kumurikwa muri iri murikagurisha, yaba ku buryohe no ku giciro, zibarutira kure izitumizwa hanze, nk’uko umwe mu bakunzi bazo witwa Uwitwa Cardinal Derville.
Agira ati “Ngereranyije izi Gin, wisky, Rum na Vodka zikorerwa mu Rwanda n’izo nsanzwe nywa zitumizwa hanze, nsanga nta mahuriro bifite.

Mpereye ku biciro byazo biri hasi, ubukana bwazo budafite aho buhuriye n’ubw’izitumizwa hanze, ndetse n’uburyohe bwazo butandukanye cyane n’ubwiziva hanze”.
Cardinal avuga kandi ko izi nzoga zikorewe mu Rwanda zifite ubuziranenge kandi zikorwa mu bikoresho byinshi byo mu Rwanda, birimo ibisheke n’amazi kuburyo bidateye impungenge kuzinywa, aho kunywa izituruka hanze akenshi usanga ibizikoze bitazwi.
Igihozo Anita na we avuga ko umugabo we akinywa kuri izi likeri Nyarwanda zamuryoheye, yabaza ibiciro akumva biri hasi. Avuga ko yahisemo kuba arizo yinywera, kuko yanasanze nta n’ingaruka zimugiraho zijyanye no kumuca intege.

Migambi John ushinzwe ubucuruzi muri uru ruganda, atangaza ko izi nzoga bari kuzimurika kugira ngo aAanyarwanda bazimenye, batangire kuzigura kuko zikoze neza kandi zizewe.
Ati “Izi nzoga ni nziza, zifite ubuziranenge, zirahendutse kandi zikoze mu mazi no mu bisheke bya hano mu Rwanda, ndetse ziranapimwa mbere yo gushyirwa ku isoko, kuburyo ziri ku rwego rwiza rw’amalikeri anyobwa ntagire ingaruka ku buzima.”
Nkusi Mukubu Gerard umuvugizi w’urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF), urugaga rwafashe iya mbere mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, yatangaje ko hari byinshi bagiye gufasha uru ruganda rwa 1000 Hills, kugirango rutere imbere kandi rubashe guhaza isoko.

Ati “Icya mbere tugiye gufasha uru ruganda ni ukubakorera ubuvugizi bagasonerwa imisoro bacibwa cyane cyane ku bikoresho bifashisha bakora izi nzoga bitumizwa hanze, kugirango babashe koroherwa no gukora.”
Nkusi akomeza atangaza ko bazafasha uru ruganda kugeza izi nzoga hanze y’igihugu babicishije mu ma ambasade atandukanye ndetse bakazanifashisha abanyarwanda baba mu mahanga, kumenyekanisha izi nzoga ku isoko mpuzamahanga zikamenyekana zikagurwa.

Anavuga ko bazanabashakira abagura imigabane muri uru ruganda, bakanongeramo imbaraga ku buryo uru ruganda ruzaguka rukagira imbaraga rukabasha guhangana n’izindi nzoga zikorerwa hanze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Biranezereje caaane kwunva Urawanda rushobora kwikorera inzoga njabukamazi maze kandi zikagira uburyohe mbese kugiciro ciiiiza! Ubwo ngubwo twebwe turi za Burayi duhamagarirwa kuzikundisha abaturage bahodutuye kugirango wenda ishoramari kuri izo likeli rizamuke!!! Komera rero kandi bonne chance!!! # likeli Rwanda#