‘Igiseke cy’Abagore’ kigiye gukemura ikibazo cy’ababuraga ingwate n’igishoro

Abagore bagize komite y’inama y’igihugu y’abagore mu Burasirazuba basanga Gahunda y’Igiseke batangije igiye kubakuriraho imbogamizi y’ingwate n’igishoro bagatera imbere.

Gahunda y'Igiseke mu Burasirazuba yatangiranye n'abagore bari muri Komite y'inama y'igihugu y'abagore mu turere tugize iyo ntara.
Gahunda y’Igiseke mu Burasirazuba yatangiranye n’abagore bari muri Komite y’inama y’igihugu y’abagore mu turere tugize iyo ntara.

Hari gahunda zashyiriweho gufasha abagore zirimo n’ikigega cya BDF kibishingira ku gipimo cya 75%, ariko bamwe babura ubushobozi bwa 25% asigaye kugira ngo bahabwe inguzanyo zabafasha kwiteza imbere.

Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye gahunda y’Igiseke itekerezwa nk’uko Uwumukiza Francoise uyobora inama y’igihugu y’abagore abisobanura. Avuga ko buri mugore azajya yizigama uko yishoboye, ushaka inguzanyo akazajya ayibona n’uwabuze ingwate Igiseke kikamwishingira.

Agira ati “Hari abagore bagera mu ngo babwira abagabo ko babonye ababaha inguzanyo bakabura igishoro abagabo ntibabyumve, ugasanga bibangamiye umugore. Turifuza kubunganira kuri ayo mafaranga y’ingwate twifashishije gahunda y’Igiseke.”

Umuyobozi w'inama y'igihugu y'abagore asanga Igiseke kitazahomba kuko umushinga wacyo wizwe neza.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore asanga Igiseke kitazahomba kuko umushinga wacyo wizwe neza.

Gutangiza gahunda y’Igiseke mu Burasirazuba byatangiranye n’abagore bari muri komite y’inama y’igihugu yabagore mu turere tugize iyo ntara.

Abagize iyo komite bavuga ko iyo gahunda iziye igihe, bagasanga izakemura ibibazo byinshi ku bagore birimo n’ibyazitiraga iterambere rya bo nk’uko Uwamahoro Jovia uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Burasirazuba abivuga.

Ati “Twajyaga tubona nk’umugore ugize ikibazo ugasanga uwo mwanya ni bwo abantu batangiye kwikora ku mufuka, rimwe ugasanga hari uwo biteye ipfunwe kuko nta cyo afite aributange.”

Mukankusi Flavia wo muri Komite y’akarere ka Kayonza yungamo ati “Usanga umugabo adashobora guha umugore icyangombwa cy’ubutaka ngo akijyane muri banki bamuhe inguzanyo kandi ubushobozi babufite. Kiriya giseke nigitangira abantu bakabona igishoro bazatera imbere.”

Gahunda y’Igiseke ije mu gihe hari ibindi bigega leta yagiye ishyiraho mu myaka yashize hagamijwe guteza imbere abagore, ariko byagiye bigwa mu gihombo kubera ibibazo by’imicungire mibi.

Uwumukiza avuga ko gahunda y’Igiseke ijya gutangizwa habayeho kugisha inama inzobere mu by’imicungire y’imari ku buryo nta mpungenge z’uko Igiseke kizahomba.

Igeragezwa ry’iyo gahunda ryatangiranye n’abagize komite y’inama y’igihugu y’abagore mu turere tw’intara y’Uburasirazuba, nyuma y’umwaka umwe abagore bose bakaziyinjizwamo hamaze kurebwa iterambere rya yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

lyi gahunda y’igiseke nigahunda nziza cyane kuko izateza umugore imbere turayishime kandi turayishigikiye mukomereze aho tubarinyuma

NYIRANkUNDaBERA Jeanine yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka