Nyaruguru: Bamwe banze guturana ngo ntibamenyeranye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buramagana abaturage bavuga ko badashaka kubana n’abandi bitwaje ko batamenyeranye.
Aba baturage ni abagomba gutuzwa mu zzu bubakiwe mu Murenge wa Munini n’uwa Mata, kuko amasambu yabo agiye guhingwamo icyayi.

Ubuyobozi bw’akarere bubiyamye nyuma y’uko hari abaturage bavuga ko batewe impungenge no kuzaturana n’abantu batamenyeranye mu nzu, bikanga ko hashobora kubaho guhemukirana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko aba baturage badakwiye kugira impungenge z’abo bazaturana, kuko ari Abanyarwanda bagenzi babo,ndetse bakaba banashobora kubabera abaturanyi beza kurenza abo bari basanzwe baturanye.
Ati ”Abanyarwanda bakwiye kumenya ko umuntu akwiye kubana na mugenzi we mu mahoro. Ushobora no gusanga uwo batari baturanye amubereye umuturanyi mwiza kurenza uwo bari baturanye!”

Uyu muyobozi aboneraho kubasaba kuzaturana neza nta makimbirane, kuko ngo gutuzwa hakurikijwe uko bari batuye bitashoboka mu gihe hari abatarashatse kubakirwa bagahitamo kujya kwishakira ahandi batura.
Abemeye kuzubakirwa barimo kubakirwa inzu zigezweho ku midugudu, aho hari inzu zigizwe n’inzu enye zihurijwe mu nzu imwe (Four in one), hakaba n’ahari inzu ebyiri zahurijwe mu nzu imwe (two in one).
Impungenge z’aba baturage zishingiye ku buryo bazatuzwa muri izo nzu, aho ngo bishoboka ko umuntu azajya abana mu nzu n’abantu batigeze baturana kuva kera.

Karikwishunga Augustin, umwe mu bazatuzwa muri izo nzu,avuga ko Abanyarwanda bagira ingeso zitandukanye, bityo akaba asanga kuzabana mu nzu imwe ari imiryango ine nta n’umwe usanzwe uziranye n’undi biteye impungenge.
Ati”Uko Abanyarwanda duteye turaruhije;bazadutuza mu nzu imwe,… ubwo se koko urumva bidateye impungenge?”
Bagakwiye kuzakurikiza uko dusanzwe dutuye ,noneho abaturanye bagakomeza bakabana”.
Uretse aba baturage bari kubakirwa, abandi baturage batemeye guhabwa amazu bo bamaze kubarurirwa imitungo ndetse bamwe baranishyuwe bajya gushaka ahandi bazatura.
Nubwo aba baturage bagaragaza impungenge ariko,sibo ba mbere bagiye gutuzwa muri bene aya mazu, kuko hari n’abandi bagiye bayatuzwamo hirya no hino mu gihugu, kandi nta bibazo byo guhemukirana biragaragara ku bayatujwemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|