Kigali Today yahawe igihembo muri Expo 2016

Kigali Today Ltd, kimwe mu bigo by’itangazamakuru byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rimaze iminsi 11 ribera i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali, yegukanye kimwe mu bihembo bikuru byahawe abaryitabiriye.

Abanyamakuru ba Kigali Today (babiri iburyo) bashyikirizwa igihembo n'ubuyobozi bwa PSF.
Abanyamakuru ba Kigali Today (babiri iburyo) bashyikirizwa igihembo n’ubuyobozi bwa PSF.

Iki gihembo Kigali Today yagihawe mu muhango wo gusoza iri murikagurisha wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2016, ishimirwa uruhare yagize mu kugira ngo iri murikagurisha rimenyekane kandi ryitabirwe.

Ubutumwa bwanditse kuri iki gihembo buragira buti ”Urugaga rw’abikorera ku giti cyabo PSF, rurabashimira uruhare rwanyu mu migendekere myiza y’Imurikagurisha Mpuzamahanga, ryabaye guhera tariki ya 27 Nyakanga- rigasoza ku itariki ya 10 (itariki yagombaga gusorezwaho) Kamena 2016, ribera i Gikondo muri Expo Ground mu Mujyi wa Kigali”.

Umuyobozi wa Kigali Today, Kanamugire Charles, yatangaje ko ikigo abereye umuyobozi kishimiye cyane iki gihembo, anizeza Abanyarwanda ibirenzeho mu imurikagurisha ritaha.

Ati “Iki gihembo duhawe turakishimiye cyane, kandi turagikesha imbaraga n’umuhate abanyamakuru ndetse n’abakozi ba Kigali Today muri rusange bakoranye.”

Bamwe mu bakozi ba Kigali Today bishimira icyo gihembo.
Bamwe mu bakozi ba Kigali Today bishimira icyo gihembo.

Yakomeje avuga ko iki gihembo bagikesha, by’umwihariko, abakunzi ba Kigali Today n’Abanyarwanda muri rusange bitabiriye iri murikagurisha.

Nkusi Mukubu Gerard, Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, avuga ko iri Murikagurisha Mpuzamahanga ryitabiriwe ku rwego rushimishije, ku buryo ibyamurikwaga byagaragaye ku buryo buhagije.

Ati “Mu minsi y’imibyizi iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu bari hagati ya ibihumbi 10 na 15, mu minsi itari iy’akazi ( Weekend) ryitabirwaga n’abari hagati y’ibihumbi 25 na 35.

Avuga ko muri rusange ryitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 300, byose bakaba babishimira Kigali Today ku ruhare yagize rukomeye rwo gushishikariza abantu kuryitabira ibicishije ku mbuga zayo za interineti, kuri Radiyo yayo ndetse no kumbuga nkoranyambaga zayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oyaaa poor estimate hagati yibihumbi 25 na 35 difference ni nini

ruti yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka