Abaturage bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, baravuga ko imodoka baheruka guhabwa n’umukuru w’igihugu yabakijije imvune bagiraga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, avuga ko uturere n’imirenge bigomba gufata iyambere, mu gushyira ingufu mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Abaturiye agasantere ka Arete mu Murenge wa Kinazi, akarere ka Huye, bavuga ko basigaye bakora n’amasaha y’ijoro kubera amatara rusange.
Akarere ka Gasabo ni ko kahize utundi mu kwesa imihigo ya 2015/2016, aho kagize amanota 81.6%.
U Rwanda rwahombye amafaranga agera kuri miriyari 6.8 bitewe n’ibigo 25 byanyereje imisoro.
Abakora imyuga itandukanye mu karere ka Kirehe, babangamiwe na bagenzi babo, banze kuza gukorera mu gakiriro bubakiwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bafungiye bamwe mu bucuruzi kugira ngo bishyure imisoro babereyemo akarere.
Abatuye umurenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda Nyakinama-Vunga bakorewe, waborohereje ingendo, kuko ibiciro byamanutse.
Mu Karere ka Nyanza hatashywe ikiraro gihuza Umurenge wa Nyagisozi n’uwa Cyabakamyi, kikazoroshya ubuhahirane hagati y’abayituye.
Abanyamuryango ba Koperative CORIMU ihinga umuceri mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, barinubira ibyemezo bifatwa na Komite nyobozi, itabagishije inama.
Abari abacuruzi b’inyongeramusaruro n’imbuto mu karere ka Bugesera, bafite impungenge zo guhomba, kuko ubucuruzi bakoraga bwahawe inkeregutabara, bagifite ibicuruzwa.
Abaturage b’amikoro make bo muri Gasabo barakangurirwa kwizigamira binyujijwe muri gahunda yiswe “Igiceri Program”, kuko abayitabiriye hari ibyo itangiye kubagezaho.
Perezida Paul Kagame asanga kudaha agaciro igihe no kureberera amakosa ari imwe mu mpamvu zikomeje kudindiza umugabane w’Afurika mu iterambere.
Leta yatangaje ko ubucuruzi bwo mu mihanda i Kigali bwarangiye, nyuma yo kubakira amasoko hirya no hino abahacururizaga (abazunguzayi) bazajya bakoreramo.
Abaturage 318 bibumbiye mu makoperative akora isuku mu mihanda iri muri Rulindo batangaza ko bamaze amezi atanu badahembwa kandi bakora.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) iratangaza ko kugira ubumuga bitavuze kugira ubukene, kuko hari bamwe mu bafite ubumuga bibeshejeho neza.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko gutinda kwishyurwa mu biraka bahabwa, bituma ingo zabo zisenyuka.
Urwego rushinzwe isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Abongereza cyigisha icuruzwa ry’imari n’imigabane (CISI), kikazahugura abateza imbere ishoramari mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryo kubika amata rikiri hasi bigatuma kuyacuruza hanze bigorana.
Imibare igaragaza ko abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakiri inyuma mu kugana ibigo by’imari, bitewe n’uko abagabo bakibafatirai byemezo.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, gitangaza ko ibikorwa giteramo inkunga Akarere bigeze ku kigero gishimishije.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette arahamagarira abacuruzi bakomeye kudasuzugura amamurikagurisha aciriritse kuko arimo ibanga rikomeye batazi.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko umunyamuryango nyawe akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo,kandi akubaha gahunda leta igenera abaturage.
Musabyimana Jacqueline wo mu Karere ka Nyamasheke, aterwa ishema n’akazi akora ko gukora inkweto, nubwo hari abo bigitangaza, bavuga ko ashaje.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi muri uyu mwaka bwerekanye ko 91% bya’abatuye Intara y’Amajyaruguru bakorana n’ibigo by’imari.
Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya vuba RwandAir itangira ingendo zayo mu Murwa mukuru wa Benin, Cotonou, kubera imibanire ibihugu byombi bifitanye.
Abagize koperative Isano ikorera uburobyi mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru mu Karere ka Bugesera bashyizeho gahunda ya “Girinka” murobyi izabunganira.
Abacuruzi bacururiza ku mupaka w’Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko inyubako yagenewe ubucuruzi bwambukiranya imipaka begerejwe ihenze kuyicururizamo, ari na yo mpamvu batayikoreramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko umuhanda uhuza Akarere ka Huye n’aka Nyaruguru ukozwe byatuma Kibeho itera imbere ndetse igasurwa kurushaho.
Kpoerative y’ubuhinzi COABANAMU ikorera mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, igiye gushinga uruganda ruzahesha agaciro umusaruro wabo.