
Byavuzwe kuri uyu wa 28 Nyakanga 2016, nyuma y’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 19.
Murego Antoine, uhagarariye uruganda C&H rukorera imyenda mu Rwanda, amara impungenge abavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bitaba ari byiza.
Ati “Imyenda dukora ni myiza kandi yujuje ubuziranenge, nta tandukanirizo wabona hagati yayo n’iyavuye mu nganda zo hanze, abatizera iby’iwacu nabamara impungenge kuko ibyo dukora biri ku rwego mpuzamahanga cyane ko tubicuruza mu Rwanda no hanze yarwo”.
Nyirandegeya Appoline, Umuyobozi wa Sosiyete Urumuri yibumbiyemo abagore n’abagabo baboha uduseke n’ibindi bitandukanye, we avuga ko rizanabafasha kunoza ibyo batakoraga neza.
Ati “Kubera ko ibyo dukora tubicuruza mu bihugu binyuranye, iri murikagurisha rizatuma twungurana ibitekerezo n’abo dukora bimwe, abafite udushya tubarebereho bityo tubashe kongera ubwiza by’ibyo dukora birusheho gukundwa ku isoko”.
Aba baboshyi babigize umwuga bavuga ko bibatungiye imiryango ari yo mpamvu ngo bifuza gukomeza kwigira ku bandi ngo bazamure ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo bakora.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo ihamya ko imurikagurisha ririmo kuba rizabera ishuri abanyenganda n’abandi bikorera bo mu Rwanda bigateza imbere iby’iwacu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba wari ukuriye muhango wo kuritangiza, yavuze ko kuba iri murikagurisha ryitabiriwe n’abanyamahanga bakataje mu iterambere bifite akamaro kanini.
Yagize ati “Iri murikagurisha ni ishuri kuko Abanyarwanda barihuriramo n’abanyamahanga bafite icyo babarusha kubera inganda zabo zateye imbere bityo bikabatera ishyari ryiza rizatuma bazagaruka hari icyo bakosoye ku byo bakora bityo ‘Made in Rwanda’ igatera imbere”.
Avuga ko iri murikagurisha abona rizatanga umusaruro akurikije ukuntu ryitabiriwe n’Abanyarwanda baba abamurika ndetse n’abarisura.
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, PSF, rutangaza ko iri murikagurisha ryiganjemo abikorera bo mu Rwanda ariko kandi rikaba ryitabiriwe n’ibihugu 17 byaturutse ku migabane yose y’isi.
Ohereza igitekerezo
|