• USA: Kunukira abandi ntibyemewe i Burien

    Mu mugi wa Burien, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashyizweho itegeko ko nta wemerewe kunukira abandi.



  • Ububiligi: Gukunda amafiriti byatumye yanga gusohoka mu buroko ngo ajye kuburana

    Umufungwa ufungiye muri gereza y’i Lantin ho mu Bubiligi yagombaga kujya kuburanira mu rukiko rw’i Liège, ariko ngo yanze gusohoka muri gereza bitewe n’uko wari umunsi wo kurya amafiriti. Ibi byatangajwe n’igitangazamakuru La Meuse.



  • Mangli Munda ari kumwe n

    Umuhindekazi yakoze ubukwe n’imbwa

    Mangli Munda, umuhindekazi w’imyaka 18, yasabwe gukora ubukwe n’imbwa yibunza, kugira ngo imyuka mibi yari imuriho imuveho.



  • Claudio ufite ubumuga budasanzwe.

    Brazil: Afite ubumuga bw’uko umutwe we ureba inyuma

    Umunyabureziri w’imyaka 37, Claudio Vieira de Oliveira, w’ahitwa Monte Santo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil, yavukanye indwara bita arthrogrypose ituma umubiri we utamera nk’iy’abandi ; uruti rw’umugongo we rwarihindukije ku buryo umutwe we ureba inyuma.



  • Abantu bari bashungereye hanze bashaka kureba umuntu umara amandazi 10.

    Burera: Bamutegeye amandazi 10 arayamara bamwe baramuseka ngo ni ukwisuzuguza

    Umusore witwa Nshimiyimana Félicien utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yariye amandazi 10 manini bari bamutegeye arayamara ntiyagira ikibazo na kimwe agira, maze yegukana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri bari bamwemereye.



  • Nyaruguru: Yaryamye ari muzima bucya atavuga

    Umugabo witwa Rutikanga Soter utuye mu murenge wa Minini mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 29 Kanama yaryamye ari muzima avuga bucya mu gitondo atavuga.



  • Canada: Yatorokanye imodoka ya Polisi bamufata nyuma y’iminsi itatu

    Umusore w’imyaka 25 mu gihugu cya Canada bamufashe atwara imodoka yasinze maze bamushyira mu mudoka ya polisi yari ku burinzi ku ntebe y’inyuma maze mu gihe bacyumva ubuhamya ku mpanuka yari yatejwe n’uko gutwara imodoka kandi yasinze abaca mu rihumye atorokana imodoka ya polisi bamufata hashize iminsi itatu.



  • Bamukuyemo igikanka (skleton) cyari kimumazemo imyaka 36.

    Ubuhinde: Umugore bamukuyemo igikanka (skleton) cy’umwana cyari kimumazemo imyaka 36

    Abaganga mu gihugu cy’Ubuhinde nyuma yo gukura igikanka (skleton) cy’umwana mu nda y’umugore cyari kimazemo imyaka igera kuri 36 kuri uyu wa 25 Kanama 2014, baratangaza ko uwo mugore ari uwa mbere utwise igihe kirekire mu bagore bose babonye.



  • Ubudage: Bagiye guca urubanza bakurikije ingano y’igitsina cy’uregwa

    Urukiko mu gihugu cy’Ubudage rurashaka gucira urubanza umukozi w’iposita ukekwaho kureshya no gukurura abagore mu gihe ari mu kazi ke. Kugira ariko ngo hatangwe ubwo butabera urukiko rwafashe umwanzuro wo kubanza gupima indeshyo y’ubugabo bw’uregwa.



  • Ni uku ibiganza by

    Bugesera: Umugabo arafunze nyuma yo gutwika ibiganza by’umwana we

    Umugabo witwa Nsabimana Samson w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kubera gutwika ibiganza by’umwana we w’imyaka itanu abivumbitse mu makara amuziza ko yataye amadarubindi ye.



  • La Snow, inzoga ya mbere yanyowe cyane ku isi muri 2013.

    Herekanywe inzoga yanywewe cyane ku isi muri 2013

    Inzoga yitwa “La Snow” ikomoka mu Bushinwa niyo iza ku isonga mu nzoga zanywewe cyane ku isi mu mwaka wa 2013 na litiro zingana na miliyari 10,3nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na CNN.



  • Ku mafaranga ijana badefiriza umuntu.

    Kivuruga: Ku mafaranga ijana bashobora kudefiriza umuntu

    Ubusanzwe abakobwa cyangwa abagore n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye no gukoresha imisatsi ariko hifashishijwe poroduwi (produit) bemeza ko bikunze kubahenda, ku buryo hari naho bishoboka ko iyo misatsi ikoreshwa amafaranga agera mu bihumbi 20 cyangwa akanarenga.



  • USA: Ku myaka 101 aracyakomeje akazi kandi ntiyifuza kujya mu kiruhuko k’izabukuru

    Umukambwe w’imyaka 101 wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika witwa IDEO Hy Goldman ntatekereza kubyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nubwo afite imyaka ingana ityo.



  • USA: Yamenye ko afite abakeba batatu bemewe n’amategeko abikesheje Facebook

    Umugore wo muri Reta Zuze Ubumwe z’Amerika muei Leta ya Caroline yamenye ko umugabo we abana n’abandi bagore batatu ku buryo bwemewe n’amategeko nyuma yo gufata icyemezo cyo kureba kuri paji ya Facebook y’umugabo we maze akavumbura amafoto y’ubukwe aho umugabo we yabaga yashakanye n’abandi bagore.



  • Nta kibazo yari yagira n

    Mukamira: Anyonga igare afite ukuboko kumwe kandi biramutunze.

    Manirakiza Jean Pierre amaze imyaka igera kuri ibiri anyongesha igare ukuboko kumwe kuko nta kundi afite kandi biramutunze binamugejeje kuri byinshi.



  • Robot izanira ibyo kurya abakiriya muri resitora ya Song Yugang.

    Ubushinwa : resitora ikorwamo na za robo (robots)

    Muri resitora imwe yo mu ntara ya Jiangsu mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, hari resitora ikorwamo na za robo: haba mu kwakira abaje muri iyi resitora, mu baseriva abakiriya ndetse no mu gikoni !



  • Uyu mugore yakinaga urusimbi mu karere ka Nyanza ashungerewe n

    Nyanza: Hadutse abagore bakina urusimbi bakarya abantu utwabo ku manywa y’ihangu

    Mu nkengero z’umuyi wa Nyanza mu karere ka Nyanza hadutse itsida ry’abagore bamaze kwishora mu mukino utemewe w’urusimbi aho bacyuza abantu utwabo bakoresheje uburyo bw’amanyanga akunze kuranga uwo mukino bita ko ari uw’amahirwe ariko mu by’ukuri wihishemo ubushukanyi.



  • Ubu nibwo buryo Donnie yifashishije mu gusaba inshuti ye umubano.

    Yamusabye umubano yifashishije amacupa ya Coca-cola yatondetse muri firigo

    Donnie McGilvray yasabye umubano inshuti ye Eloise, yifashishije amacupa 6 ya Coca-Cola yatondetse muri firigo akurikije ibyari byanditseho kugira ngo agaragaze icyifuzo cye.



  • Brésil : Hakozwe imibu izatuma iyo mu bwoko bwa Ædes ægypti ishiraho

    Kampani yo mu Bwongereza yitwa Oxitec iherutse gutangiza ahitwa i Campinas ho mu gihugu cya Brésil, uruganda rukora imibu igenewe kuzatuma imibu yo mu bwoko bwa Ædes ægypti ishiraho.



  • Abakiriya ngo bakunda kugurira abacuruzi badahuje igitsina

    Bamwe mu bacuruzi ndetse n’abakiriya bahamya ko bakunda kugurira abacuruzi badahuje igitsina kuko aribyo bibagwa neza. UIbi ngo bikorwa by’umwihariko ku bacuruzi batarashaka (abakiri ingaragu) ndetse rimwe na rimwe uwari ingaragu iyo amaze gushaka ngo hari ubwo ahindura ubucuruzi bwe cyane cyane iyo yacuruzaga ibintu bigurwa (…)



  • Indonésie: Yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 10 batatanyijwe na Tsunami

    Nyuma y’imyaka 10 atandukanye n’umuryango we kubera umutingito w’isi wateye Tsunami mu gihugu cye cya Indoneziya, kuwa26 Ukuboza 2004, umwana w’umukobwa witwa Raudhatul Jannah, yongeye kubonana n’umuryango we.



  • Uyu ni we Dan Perino ushakisha umukunzi abinyujije mu gukwirakwiza amafoto ye mu Mujyi wa New York.

    Yazanye agashya mu gushakisha umukunzi

    Dan Perino, Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amaerika wo mu kigero cy’imyaka nka 50, ngo amaze kurambirwa imbuza za internet zihurirwaho n’ababa bifuza urukundo none yiyemeje gukoresha ubwe buryo amanika hirya no hino mu Mujyi wa New York amafoto ariho na nimero za telephone ze amenyekanisha ko yifuza umukunzi bashakana.



  • Venezuela : Mu kwibuka uwari Perezida wabo, bahimbye inyuguti zigana umukono we

    Mu rwego rwo kwibuka uwari umukuru w’igihugu cyabo, Hugo Rafael Chávez Frías, witabye Imana ku itariki 5/3/2013, Abanyavenezuwela bahimbye ubwoko bw’inyuguti bwifashishwa muri mudasobwa bwigana umukono we. Ubu bwoko bw’inyuguti babwise ChávezPro.



  • Yakuwe amenyo 232 ariko ntibiremezwa niba ari amenyo koko.

    Yakuwe amenyo 232

    Ku bitaro Sir J. J. ry’i Bombay ho mu Buhinde, batangajwe no gukura umwana witwa Ashik Gavai, w’imyaka 17, amenyo 232.



  • Ifoto kuri Facebook yambaye ikanzu yari amaze kwiba yamuviriyemo gufatwa

    Umunyamerikakazi Danielle Saxton w’imyaka 27 yakoze ikosa ryo gushyira kuri Facebook amafoto yifotoje yambaye ikanzu yari amaze kwiba maze bimuviramo gufatwa na polisi.



  • Yiyambuye imyenda imbere y’abanyeshuri kugira ngo bakunde bamukurikire

    Umwarimu wo muri Kaminuza y’i Leeds ho mu Bwongereza witwa Ian Lamond, aherutse gukora agashya ko kwiyambura imyenda imbere y’abanyeshuri agamije ko bamukurikira, kuko yabonaga basinziriye, batamukurikiye.



  • Iyi ni yo kanzu yaguzwe akayabo k

    Ikanzu imwe yaguzwe arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

    Helen Smith w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka ahitwa Prestatyn mu Burengerazuba bwa Wales, yahuye n’igitangaza nyuma yo gukora ikanzu muri lasitike (élastiques) mu ibara ry’umukororombya akayishyira ku isoko maze ikagurwa akayabo k’amayero 215000 bishatse kuvuga arenga miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.



  • Kwita ingurube akabenzi byaba bikomoka hehe?

    Bijya bibaho ko izina rimenyekana cyane ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yaryo. Ibi birashoboka ko ari ko bimeze ku izina “akabenzi” ryitirirwa ingurube cyangwa ifunguro rikoze mu nyama zayo.



  • Ingo za Katabarwa Maritini ziregeranye.

    Gicumbi : Afite abana 46 yabyaye ku bagore umunani

    Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange hari umugabo witwa Katabarwa Martin ufite abana 46 yabyaye ku bagore umunani yashakanye nabo. Kera uwabaga afite abana yafatwaga nk’umuntu ukomeye, kandi ngo gushaka abagore benshi byatumaga abona ibiryo arya bitandukanye yagaburirwaga n’abagore be akarenzaho n’amayoga babaga (…)



  • Nyamasheke: Ashinja uwitwaga Sebukwe kumutwarira umugore

    Nduwamungu Claude atuye mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke avuga ko igihe kigeze kuri we ngo ajye kwaka gatanya n’umugore yishakiye nyuma y’uko amwambuwe n’uwari wamumushyingiye muri 2003.



Izindi nkuru: