USA: Yamenye ko afite abakeba batatu bemewe n’amategeko abikesheje Facebook

Umugore wo muri Reta Zuze Ubumwe z’Amerika muei Leta ya Caroline yamenye ko umugabo we abana n’abandi bagore batatu ku buryo bwemewe n’amategeko nyuma yo gufata icyemezo cyo kureba kuri paji ya Facebook y’umugabo we maze akavumbura amafoto y’ubukwe aho umugabo we yabaga yashakanye n’abandi bagore.

Ngo byatangiye mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka wa 2014 ubwo umugabo we Darnell Pixley yagaragazaga kuri Facebook ko ari mu butembere bw’ubukwe kandi nyamara atari we bari batemberanye.

Nyuma y’ubucukumbuzi kuri Facebook, uyu mugore ngo yatunguwe no gusanga umugabo we Darnell afite abandi bagore batatu mu bice bitandukanye by’aho muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu mugore avuga ko yabanje kugwa ku mafoto y’ubukwe bw’umugabo we n’undi mugore noneho bimutera amatsiko yo gukomeza gucukumbura kurushaho. Uyu mugore avuga ko yaje gusanga mu gihe yari azi ko ari we mugore rukumbi wa Darnell, ngo uyu mugabo afite abagore bane kuko ngo yashatse bwa mbere byemewe n’amategeko mu 1998 ngo akaza gushaka umugore wa kabiri muri 2008.

Muri 2011 ngo yaje gushaka uwa gatatu naho uyu wanyuma ari na we watumye byose bijya ahagaragara ngo akaba yaramushatse mu Gushyingo 2013.

Urubuga rwa internet www.7sur.7.be dukesha iyi nkuru ruvuga ko nyuma y’uko uyu mugore asanze yarabeshywe ngo yahise atanga ikirego none tariki 13 Kanama 2014 Darnell yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka abagore benshi kandi binyuranyije n’amategek aho i Caroline.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NTABWENGE AGHIRA

IRIMASO yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

uwomugabo utagikwiye kwitwa umutware azakatirwe urumukwiye esubwo afite ubushobozi bwogutunga abagore 4 ahanakundi ibibyarahanuwe

nsekanabo ildephonse yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka