
Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ku wa 3 Ukwakira 2025, nyuma yo kuganira n’umwe mu Badipolomate ku ruhande rw’u Rwanda, wavuze ko nubwo amasezerano yari yamaze gutunganywa, RDC yinangiye ikanga kuyasinya.
REIF ni umushinga ukubiye mu masezerano y’amahoro impande zombi zasinyaniye i Washington, ku wa 27 Kamena 2025.
Uyu mushinga wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwa remezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima rusange, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Umwe mu baganiriye na Reuters, yavuze ko impamvu Leta ya RDC yanze gusinya aya masezerano ari uko isaba ko Ingabo z’u Rwanda zibanza kuva ku butaka bw’icyo gihugu ku kigero cya 90%, nubwo amasezerano impande zombi zagiranye i Washington nta na hamwe agaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Undi yagize ati "Twizeye aya masezerano na gahunda y’ubuhuza ya Amerika, kandi ko igihe kizagera agasinywa. Gahunda y’amahoro igomba kugera ku ntego.”
Kinshasa yanze gusinya aya masezerano, mu gihe mu kwezi gushize yari yumvikanye n’u Rwanda ko igomba gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR muri uku kwezi, byagombaga gukurikirwa no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda
Kuri ubu hari impungenge z’uko RDC ishobora kwisubira kuri gahunda yo gusenya uwo mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi yari kumara iminsi 90, ariko ingengabihe ntiyubahirijwe bitewe n’uko Leta ya RDC yanze gutangira ibikorwa byo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
Ibi bibaye indi nzitizi ku mushinga wa Perezida Donald Trump, wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Binabaye mu gihe bivugwa ko intambara hagati y’ingabo za FARDC n’abazishyigikiye bahanganyemo n’umutwe wa M23 wo mu Ihuriro AFC/M23, yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC, kuko impande zombi zikomeje kongera imbaraga z’igisirikare, buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo bumvikanyeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|