USA: Ku myaka 101 aracyakomeje akazi kandi ntiyifuza kujya mu kiruhuko k’izabukuru

Umukambwe w’imyaka 101 wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika witwa IDEO Hy Goldman ntatekereza kubyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nubwo afite imyaka ingana ityo.

Kuri ubu akomeje akazi ke muri sosiyete ye ikora ibitanga urumuri, muri iyi sosiyete akoramo kandi akaba afatwa nk’uyifitiye akamaro kanini kubera ubunararibonye bwe, akaba akora iminsi ine mu cyumweru.

Uyu musaza ugeze mu zabukuru abajijwe impamvu adashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yashubije abamubazaga ko akazi ari ubuzima “"Le travail, c’est la santé !".

Uyu usaza ngo mu kazi ke akora inshuro 4 mu cyumweru, amara amasaha ye agenwe mu munsi akora amatara mu nzu akoreramo mu mujyi muto wa New Jersey muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Asubiza abanyamakuru ba Televiziyo News12 yo muri ako gace, yavuze ko itara ryose akoze hari icyo aryigiraho, buri tara ryose akoze rikaba rifite umwihariko rimusigira mu buzima bwe.

Uretse uyu musaza, ngo n’umukecuru we wapfuye yari umuntu ukunda akazi cyane kandi wagiriye akamaro kanini aho yakoraga ku buryo nawe bibuka umurava we. Ikigo uyu musaza akorera kinamubona nk’umukozi mwiza cyane udashidikanywaho.

Uyu musaza umaze imyaka 73 akora ako kazi, avuga ko kuba afite akazi akora bituma abyuka buri mu gitondo kandi nabyo bifite icyo bimaze gikomeye kandi ngo yifuza ko no mu mwaka we w’102 yaba akibasha gukora akazi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubanza uyu musaza ariwe ukoze igihe kirekire kurusha abandi kuri iyi si ya none. Imana ikomeze imwongerere imbaraga.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Uwomusaza aratangaje kweri

ferdinand yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka