Nyagatare: Ku myaka 80 umukecuru Nyirankina atunzwe n’ibyibo yibohera

Umukecuru Nyirankina Cecilia w’imyaka 80 utuye mu mudugudu wa Gakagati ya mbere akagali ka Cyamunyana umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko n’ubwo ageze mu zabukuru kuboha ibyibo bimurinda gusabiriza.

Nyirankina ubundi akomoka mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Gakagati ahabana n’umwana we w’umuhungu wa bucura. Avuga ko izabukuru zitamubuza kugira icyo akora, kuko ubusanzwe azindukira mu murima nyuma ya saa sita akaboha akebo.

Umukecuru Nyirankina Cecilia arimo kuboha akebo.
Umukecuru Nyirankina Cecilia arimo kuboha akebo.

Ibi ngo bituma atagora urugo rw’umwana we kuko abasha kubona udufaranga akikenura. Agira ati “Akebo kamwe nkabohera icyumweru nkakagurisha amafaranga 500. Simbura abakiriya rwose. Ayo mafaranga nyakuramo akambaro, agasabune n’agashera. Ubwo urumva bitandinda gusabiriza.”

Uretse ibyibo, Nyirankina aboha n’ibirago. Mu kuboha ikebo ngo yifashisha ibyatsi bita ingori n’amakoma agapfumuza uruhindu. Ikimugora ngo ni ugushaka ingori kuko bimusaba urugendo rurerure ajya kuzahira ahantu hari igishanga.

Nyirakina yemeza ko ubu buboshyi bumurinda gusabiriza.
Nyirakina yemeza ko ubu buboshyi bumurinda gusabiriza.

Uyu mwuga ngo yawize kera n’ubwo atakunze kubikora ariko ngo yibuka ko yabiguzemo ihene arayorora.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturarwanda Twese Tubwirizwa Kwihangira Imirimo,twese Twihangiye Imirimo Twava Mubukene Kandi Tukabasha Kubona Burikimwe Dukenera Murakoze Ni Eric I Mahembe

Ntakiyimana Eric yanditse ku itariki ya: 19-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka