Yiyemeje gukodesha inshuti ye kugira ngo azabashe kugura iPhone 6

Umunyeshuri wiga kuri kaminuza ya Songjiang mu Bushinwa, yiyemeje gukodesha serivisi z’inshuti ye y’umukobwa kugira ngo azabashe kwigurira iPhone 6. Ibi yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga Weibo, aho yagaragaye ku ifoto afite icyapa gisobanura ibyo yiyemeje.

Iyi iPhone uyu munyeshuri ashaka kugura ngo igura hafi amayero igihumbi. Ateganya ko uzakodesha iyi nshuti ye ku munsi azajya amuha amayuwani 10, angana n’amayero 1,26. Ibi ngo bizajya bimubashisha kwegeranya amayuwani 500 ku kwezi, angana n’amayero 63.

Icyakora, ngo uzakodesha serivisi z’uyu mukobwa hari ikintu kimwe azajya aba atemerewe: kumusambanya.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be isoza igira iti «ese kuvuga ko nta wemerewe gusambanya uyu mukobwa, ni ukugira ngo atazashinjwa kumushora mu buraya ? »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka