Ububiligi: Gukunda amafiriti byatumye yanga gusohoka mu buroko ngo ajye kuburana
Umufungwa ufungiye muri gereza y’i Lantin ho mu Bubiligi yagombaga kujya kuburanira mu rukiko rw’i Liège, ariko ngo yanze gusohoka muri gereza bitewe n’uko wari umunsi wo kurya amafiriti. Ibi byatangajwe n’igitangazamakuru La Meuse.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imaka 30, ngo aregwa kuba yaribye imodoka mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’uko n’ubundi yari avuye ku mucamanza, amaze gusabwa kuzitaba urukiko n’ubundi.
Uyu mugabo ariko n’ubundi ngo asanzwe ari umujura uzwi, kuko amaze gufungwa inshuro 17 zose, kandi 16 muri zo zikaba zaraturutse ku bujura.
Ubundi muri iyi gereza, ngo barya amafiriti kuwa gatatu no ku cyumweru. Ngo yanze guhara amafiriti rero, asaba umwunganizi we kuhamubera.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’amezi 20.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iwe murugo ntarya amafiriti cyangwa?