Umugabo witwa Uwiragiye Redepta utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ntakibasha kugenda n’amaguru kubera amavunja, ubu agenda yicaye akuruza ikibuno.
Ku bifuza kugera ku bwiza bitabahenze haba harabonetse umuti buri wese yabonera ubuntu. Uwo muti ni inkari!
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA, buremeza ko abagore bafite ikibuno kinini ngo bafite amahirwe yo kwibaruka abana bafite ubwenge bwinshi.
Umugore ufite imyaka 33 uvuka mu Gihugu cya Yorudaniya (Jordanie) yibarutse umwana w’umukobwa ku buryo butunguranye ubwo yari mu ndege igeze hejuru y’inyanja ya Atarantika (Atlantique) agana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa 21/01/2015, ahagana saa kumi n’imwe n’igice.
Abantu batandatu bacungiwe umutekano ku biro by’Umurenge wa Butare kuva tariki ya 20/01/2015, kubera ko bahigwa bukware n’abaturage bagenzi babo bavuga ko babaziza kuroga umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gisovu.
Carolyn, umukobwa w’Umwongerezakazi wo mu kigero cy’imyaka nka 29, mu kiganiro “Mon incroyable addiction” (bishatse kuvuga “icyo nkunda byahebuje”) gihita kuri imwe muri televiziyo zo mu Bwongereza, yatangaje ko yatakaje amayero ibihumbi 170 (hafi miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ashobore gusa n’umukinnyi wa (…)
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 12/01/2015, abaturage baturiye ibiro by’Akagari ka Kebero mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango babyutse basanga abantu bataramenyekana bitumye imbere y’ibiro by’akagari, bafata amazirantoki bayasiga ku nzugi ndetse no ku mafoto y’umunyambanga nshingwabikorwa w’aka kagari.
Igr AK Verma, umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde, kuwa 8/1/2015 yirukanywe ku kazi nyuma y’imyaka 24 yari amaze atagakandagiraho uhereye mu 1990. Guverinoma y’Ubuhinde ikaba yatangaje ko iki gihe cyose Verma yahoraga yongeresha ikiruhuko ariko akaba atari yakigeze abihererwa igihano na kimwe.
Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo gihugu cya Canada ngo yasomye ku kayoga aragahaga maze agiye kugura umugati wo mu bwoko bwa sandwich ugura amadorari arindwi aha umukobwa wamuhaye serivisi ishimwe (pourboire cyangwa tip) ry’amadorari 98.392.
Bamwe mu bagore babanye nabi n’abagabo babo baravuga ko bazindukira mu tubari mu rwego rwo kwishakira icyabibagiza agahinda bararana, cyangwa bakaba babonayo abandi bagabo babafasha mu kababaro kabo.
Umurusiya Pablo Kumin ukora akazi ko gusokoza abantu bakunze kwita umukuwaferi (coiffeur), akanaba umuhanzi mu bijyanye no kwambara (mode), yifashisha imisatsi mu gukora amakazu.
Umukecuru w’imyaka 54 witwa Cyurinyana Theophila utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba avuga ko kuba ashaje bitazamubuza gukomeza kuba umuhwituzi w’umurimo.
Ku cyumweru tariki ya 21/12/2014 nibwo inkuru yasakaye ko umugabo witwa Kwitonda utuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yamaze gushiramo umwuka atari arwaye.
Petronilla Nyirabakunda w’imyaka 80 utuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke amaranye igihe icyifuzo cyo kuzabona umunyamakuru wa RBA Jean de Dieu Tuyishime uzwi cyane ku izina rya Jado Fils.
Umushinwakazi w’umunyabugeni, Zhu Tian, yakoze inkweto ndende (haut talons) z’abagore, zisa n’uruhu rw’abantu, kandi ziriho ubwoya bw’abantu, zitwa « Babe ».
Umunyamerika w’imyaka 46 yarashwe n’imbwa ye mu kuboko kw’ibumoso bimuviramo kujya mu bitaro, ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije.
Mu gihugu cya Irlande umugore usa n’uwapfuye kubera ko ubwonko bwe butagikora, abaganga biyemeje kumufasha gukomeza kubaho kubera ko atwite n’ubwo ababeyi b’uwo mugore batabyemera.
Abantu babarirwa mu bihumbi icumi mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’Ubudage bakuwe mu byabo, mu gitondo cyo ku wa 18 Ukuboza 2014, nyuma y’aho bavumburiye ikibombe gipima ibiro 250 ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi bivugwa ko cyaba cyaratewe n’Abongereza mu ntambara ya kabiri y’isi.
Umuryango wa Ngendahimana Vincent n’umugore we Marisiyana Nyirabanguka, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bari bamaze imyaka 18 babana batarabona urubyaro.
Mu mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza mu gace k’ahitwa kuri 40 hazwiho kubera uburaya n’ubusinzi bw’ibiyobyabwenge bitandukanye, hagaragaye umukobwa wuzuraga umwuka akabwiriza abasinzi n’indaya yari asanze ku tubari twaho banywa kuri ayo manywa, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 15/12/2014.
Umusore witwa Kagabo Jacques utuye mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy’imyaka 25, aratangaza ko agiye gusaba gatanya nyuma y’uko yihakanye umukobwa bakundanaga bagiye kurushinga.
Cyimana Christophe wo mu kagari k’Urugarama mu murengewa Gahini mu karere ka Kayonza avug ako aterwa ishema no kuba yarahanze ijambo “Imbaturaburukungu” rikaba risigaye rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwa’Abanyarwanda.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko kuwa 3 Ukuboza 2014, tereviziyo yo muri Koreya y’Amajyepfo yasohoye inkuru ivuga ko mu gihugu gituranyi cya Koreya ya Ruguru, abantu bose bafite izina rya Kim Jong Un, izina rya perezida w’icyo gihugu basabwa kuyahindura.
Kuwa gatatu tariki ya 03/12/2014 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi wo mu Karere ka Rutsiro bwemeje ko umugabo witwa Segashari Saleh yiyemereye ko inyama y’injangwe ariyo nyama imuryohera kurusha izindi.
Gwyneth Montenegro, umukobwa w’imyaka 25 ukora uburaya ku buryo butari ubw’umwuga nka bamwe bita mu rurimi rw’Icyongereza “escort-girl” ukomoka i Melbourne mu gihugu cya Australie, aratangaza ko amaze kuryamana n’abagabo 10091.
Umugabo w’umushinwa yemeje abantu aterura umufuka w’amatafari afite ibiro 80. Icyatangaje abantu ariko si ibyo biro yateruye, ahubwo ni uburyo yabiteruye akoresheje udusabo tw’intanga (Testicules).
Umunyabugariya Ventsislav Peychev yahimbye bombo zigiramo umubavu uhumuza umubiri w’uwaziriye. Umubavu uba muri izo bombo ngo ukuraho imyuka isanzwe mu mubiri maze ahubwo ugahumura mu gihe kigera ku masaha atandatu, bitewe n’ibiro by’uwaziriye ndetse n’umubare wa bombo yariye.
María Alejandra Samaniego, umugore wo mu gihugu cya Kolombiya, kubera umujinya udasanzwe yanditse ibitutsi bitabarika ku modoka y’umunzi we babanaga nyuma yo kumufata aryamanye n’undi mugore.
Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga ngo bahangayikishijwe n’umuntu wiyita umuvuzi gakondo uvura amagini, nyabingi n’ibindi kuko ngo abaca amafaranga menshi, kandi ngo bamwe batangiye gutahura ko uwo muvuzi ari umutekamutwe.
Mu bari barashakanye batandukana muri iki gihe, hagenda habonekamo abo bivugwa ko bafashijwe na bagenzi babo kwiga, hanyuma bamara kubona akazi bagasaba ubutane.