Bugesera: Umugabo arafunze nyuma yo gutwika ibiganza by’umwana we

Umugabo witwa Nsabimana Samson w’imyaka 28 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, kubera gutwika ibiganza by’umwana we w’imyaka itanu abivumbitse mu makara amuziza ko yataye amadarubindi ye.

Polisi yo mu karere ka Bugesera ivuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 18/8/2014 bibera mu mudugudu wa Gitagata mu kagari ka Nyagihunika mu murenge wa Musenyi.

Ni uku ibiganza by'uyu mwana byatwitswe na se.
Ni uku ibiganza by’uyu mwana byatwitswe na se.

Nsabimana amaze kubona ko umwana we yahiye akanababara cyane, aho kumujyana kwa muganga ahubwo yahise afata umwanzuro wo kumukingirana munzu akazajya ahirirwa adasohoka kugira ngo hatazagira umubona, nk’uko Polisi ibivuga.

Iti “Kugira ngo bimenyekane umuturanyi wabo yaje kubasura noneho yumva umwana arimo kuririra mu cyumba nibwo yagiye kureba asanga ibiganza barabitwitse niko guhita atabaza ubuyobozi.”

Aha ari kumwe na nyina kwa muganga aho agiye kumurwaza.
Aha ari kumwe na nyina kwa muganga aho agiye kumurwaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Ruzagiriza Vital ngo yihutiye kujyana uwo mwana kwa muganga, ubu akaba avurirwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata, naho nyiri ugukora ayo mahano ajyanwa kuri Polisi, ubu akaba arimo gukorerwa disiye ngo ashyikirizwe ubutabera.

Nsabimana Samson naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana amuha ibihano biremereye cyangwa se amujujubya, ahanishwa igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 300.

Iyo ibyo yamukorere bimuviriyemo ubumuga ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugera kuri miliyoni imwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko hashize iminsi hari ibihano bitangwa kubabyeyi nabandi bantu bakorera abo bashakanye cyangwa abana babyaye, ku bwange ndabona usibye gufungwa no gucibwa amandes, hari n’ubudi buryo bwo kugorora aba bantu babigisha amategeko no kubumvisha ububi bw’icyaha , bitari ugukatirwa gusa, ubujye ndibaza nkuyu wakoze ibi, akanongeraho lo yariyahishe n’umwana ko yatinyaga kombamufunga nyuma yicyo gikorwa, naramuka afunzwe, abasigaye bazabaho bate?niba ariwe warubatunze, ni afungurwa se bwo azashobora kubana neza n’umwana yatwitse cg nyina ?umwana se we azababarira ise?ndumva haribibindi bibazo bizatera....sinzi inama mwagira abanayamategeko na polisi?

umubyeyi yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka