Nyaruguru: Yaryamye ari muzima bucya atavuga

Umugabo witwa Rutikanga Soter utuye mu murenge wa Minini mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 29 Kanama yaryamye ari muzima avuga bucya mu gitondo atavuga.

Uyu mugabo ntashobora gusobanura ibyamubayeho gusa aganira na Kigali Today mu marenga yagaragazaga ko yaraye ari muzima avuga, ngo bigeze mu gicuku aragobwa ntiyongera kuvuga.

Mu marenga ye agaragaza ko umugore we ariwe wamuroze kuko ngo yari amaze iminsi anamufungishije kuko yari yamukubise amufashe asambana n’undi mugabo.

Uyu mugabo nyuma yo gufungurwa ngo yageze mu rugo asanga umugore we hari undi mugabo w’Umurundi bacuditse, akavuga ko akeka ko ariwe wamuhaye amarozi yo kumuroga akaba atakibasha kuvuga.

Abaturanyi ba Rutikanga bavuga ko yari muzima avuga neza, ko ndetse mu mugoroba wo kuwa gatanu bamwe muri bo basangiye nawe inzoga ku kabari kandi ari muzima avuga, nyuma ngo akaza no kujya ahantu hari habaye ubukwe, kandi naho ngo yaravugaga.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Jyewe Soteri ndamuzi turaturanye yari muzima avuga na nimugoroba twasangiye inzoga tuganira mu gitondo nibwo nabonye atavuga birantungura”.

Abaturanye nawe kandi bavuga ko asanzwe atabanye neza n’umugore we kubera ingeso y’ubusambanyi, na cyane ko ngo mu bana batanu bafite aba Rutikanga ngo ari babiri gusa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Munini bwamusabye ko yajya kwa muganga bakareba ko babasha kumuvura akongera kuvuga, gusa nabwo bukemeza ko buzi neza ko umuryango wa Rutikanga usanzwe urangwa n’amakimbirane.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBI NTIBISANZWE

TUGANISHURI PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 1-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka