Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato 632

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera aba Ofisiye bato (Junior Officers) 632 bava ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa Lieutenant.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa RDF kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, binyuze mu itangazo bashyize ahagaragara.

Perezida Kagame azamuye mu ntera aba basirikare mu gihe hari hashize amasaha atagera kuri 24, atanze ipeti rya Second Lieutenant ku bandi ba Ofisiye bato bashya muri RDF 1029, kuko ibirori byo guhabwa iryo peti byabereye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, ku wa 3 Ukwakira 2025, bihuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rimaze ritangiye gutanga amasomo yo kuri urwo rwego.

Ingingo ya gatandatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo mu Kwezi k’Ukuboza 2024, iteganya ko umusirikare ufite ipeti rya Second Lieutenant bisaba amezi atandatu kugira ngo azamurwe agezwe ku rya Lieutenant.

Gusa kuva ku ipeti rya Lieutenant ajya ku rya Capitaine, bwo bisazaba kuba amaze imyaka ine ari Lieutenant.

Bimwe mu bishingirwaho kugira ngo ba Ofisiye bato bongerwe amapeti harimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye, hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi, amahugurwa ya gisirikare yakozwe, gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera iyo ari ngombwa, no gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka