Brazil: Afite ubumuga bw’uko umutwe we ureba inyuma

Umunyabureziri w’imyaka 37, Claudio Vieira de Oliveira, w’ahitwa Monte Santo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brazil, yavukanye indwara bita arthrogrypose ituma umubiri we utamera nk’iy’abandi ; uruti rw’umugongo we rwarihindukije ku buryo umutwe we ureba inyuma.

N’ubwo ameze atya ariko, we yivugira ko « ari umuntu nk’abandi », n’ikimenyimenyi aherutse kubona mu buryo butamugoye impamyabushobozi mu by’ibaruramari aho yigaga muri kaminuza yitwa State University of Feira de Santana.

Claudio ufite ubumuga budasanzwe.
Claudio ufite ubumuga budasanzwe.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko Claudio adakunda ko abandi bamukorera byose.

Agira ati « kuva ndi mutoya, sinkunda kwicara ubusa ntakora. Sinakunda ko abandi bantu bankorera byose nicaye».

Yongera ho ati « mu buzima bwanjye umubiri wanjye nywujyanisha n’imibereho yo kuri iyi si. Ni na yo mpamvu mbona ntaho ntandukaniye n’abandi. Mbasha kwicanira televiziyo, nkihereza terefone, nkivugiriza iradiyo, nkifashisha mudasobwa yanjye kandi nkakoresha internet».

Asoza rero agira ati « Ibintu byose ndabyikorera, ndi umuntu nk’abandi».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kgli today turabakunda kubw’amakuru mutugezaho

bajad jad yanditse ku itariki ya: 30-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka