Gicumbi: Umugabo yariye injangwe umugore n’abana be bahita bamuhunga

Umugabo witwa Vianney wo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi yariye injangwe bituma umugore we n’abana be bamuhunga.

Amakuru atangwa n’umugore we avuga ko kuri uyu wa 25/9/2014 ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ngo yageze murugo abana bakamubwira ko papa wabo yatetse injangwe akabagaburira ariko bakanga kuyirya.

Ngo yahise afata icyemezo cyo kujya iwabo hamwe n’abana be kuko bumvaga igikorwa cyo kurya injangwe umugabo we yakoze ari igikorwa kigayitse kandi kuribo ko byari byabateye ubwoba nyuma yo kuyibona mu nkono yari imaze gushya.

Muri iki gitondo cyo ku wa 26/9/2014 umugore yafashe icyemezo cyo kujya kubibwira ubuyobozi kugirango bugire icyo bumufasha ku myitwarire y’umugabo we.

Vianney yicaye ku murenge wa Cyumba yerekana inyama z'injangwe yatetse.
Vianney yicaye ku murenge wa Cyumba yerekana inyama z’injangwe yatetse.

Ubuyobozi bwemeje ko umugabo agomba gusaba imbabazi umuryango we n’abaturanyi kuko mu muco nyarwanda bitari bisanzwe ko umuntu arya injangwe; nk’uko Nzabanterura Eugene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba abivuga.

Ubuyobozi bw’umurenge ngo bwifashishije urwego rw’ubugenzacyaha bwa polisi ikorera mu murenge wa Cyumba basanga nta tegeko rihana uyu mugabo wariye injangwe gusa ngo mu muco nyarwanda ntibisanzwe ko umuntu arya injangwe.

Biteganyijwe ko mu muganda rusange uzakorerwa mu murenge wa Cyumba tariki 27/09/2014, uyu mugabo azasabira imbabazi mu ruhame ko atazongera gukora igikorwa cyo kurya injangwe kuko byagaragaye ko bibangamira umuryango we.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

courage mzee!!!ikibi nukurya izabandi!!!

cawboy yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

inyama ni inyama wangu!!!!ahubwo uwo mugore wigize ishyano yitonde!!!

cawboy yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

twamaganye iyo mico tutazi aho igenda irahurwa

Alias Ndekwe yanditse ku itariki ya: 9-10-2014  →  Musubize

bonne appetit mugabo gusa witonde kurya ubunyamaswa nkubwo biri mubidukurira ebola inaha muri afrika.

cyp yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

kandi mgo bafite nandi matungo ayo umugore yariyagiye kwahirira, wasanga batajya bayarya ahibwo bakayohereza kw’isoko , none amerwe akaba yaramwishe, noneho ikindi burya hari abantu benshi bakora ibintu bumvise mu makuru noneho bakabigerageza ngo barebe, wasanga yarumvise ngo abashinwa ko bazirya bakarya n’imbwa ngo ubona babaye iki?nawe agahita yica injangwe ngo ayirye maze arebe icyo aba, nzi abagabo benshi bumva ikintu mu biganiro bagashaka kugikora ngo barebe....

philadelphie yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Mu izina rya Yesu Kristu !Toka shitani!Isi igeze ku ndunduro tube maso.

MUNGWARAREBA yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ubuyobozi bumufashe abanze ajye kwa muganga yaba ari uw’indwara zo mu mutwe barebe niba ntacyo abura ndetse no kubandi baganga barebe niba ako gasimba nta ndwara kamuteye yatuma ashyirwa mu kato ngo atagira abandi yanduza.

Alias Dios yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Oya ibi ntaho byabaye mu Rwanda rwuje ubumwe !Ubundi se ni inzara yabimuteye ?

Uretse no gusebya umuryango we ni no gusebya U Rwanda rwacu !

Nibyo koko nibasanga iyo njangwe yari iy’abandi ahanwe kandi ariko ahanwe cyane !!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Uwo Mugabo Mureke Kumwibazaho Cyane Wasanga Ari Umwe Mubasigajwe Inyuma N’amateka.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Ese Ni Ameru Y’inyama Cg Nuguta Umucyo W’abanyarwanda,none Se Uwo Mugabo Numwe Mu Basigajwe Inyuma Namateka?

Rubavu yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

None se si uko EBOLA yaje mu bantu kubera ko abantu biherereye bakarya ibitaribwa . Ngizo sa SINGE, (inguge)uducurama, n’ibindi bitindigasani.None rero niba abantu nkaba batangiye kwihereza injangwe, imbwa, imbeba, inzoka, n’ibindi, ubwo mwitegure ibindi byorezo birenze ibya EBOLA NA SIDA.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

NUGUKORA IPEREREZA BAKABANZA KUMENYA NIBA IO NJANGWE YARIYE ARIYE CYANGWA ARIYA BATURANYI BASANGA ARIYE AKANENGWA KUMICO MIBI YO KURYA IBITEMEWE NAHO BASANGA ARIYABANDI AGAHINIRWA ICYAHA CYO KWIBA AMATUNGO

zaco yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka