Canada: Yatorokanye imodoka ya Polisi bamufata nyuma y’iminsi itatu

Umusore w’imyaka 25 mu gihugu cya Canada bamufashe atwara imodoka yasinze maze bamushyira mu mudoka ya polisi yari ku burinzi ku ntebe y’inyuma maze mu gihe bacyumva ubuhamya ku mpanuka yari yatejwe n’uko gutwara imodoka kandi yasinze abaca mu rihumye atorokana imodoka ya polisi bamufata hashize iminsi itatu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru bivuga ko mu gihe abapolisi bari bahuze cyane bumva ubuhamya bw’izindi modoka zakoze impanuka biturutse kuri uwo musinzi ngo bagiye kubona bakabona imodoka bifashishaga mu kugenzura umutekano mu muhanda irimo kurenga.

Kugira ngo uyu musinzi bamufate byabaye intambara ikomeye kuko nyuma yo kwatsa imodoka ngo yahise afata umuhanda w’igitaka abamukurikiye bose bakazitirwa n’agacu k’ivumbi.

Uyu musinzi amaze kwibuka ko bashobora kumukurikira bakamufata ngo yahise akura mu mudoka ya polisi uburyo butuma babona inzira imodoka yanyuzemo (system GPS) maze polisi ihita umuburira irengero.

Nyuma yo kwigira inama yo gutanga amatangazo kugira ngo aze gufatwa na polisi yo mu nzira acamo ngo uyu musinzi baje kumufata ariko polisi ibona imodoka yayo ku munsi wakurikiye ifatwa rye.

Guhera ku wa kane tariki 21 Kanama 2014, ngo akaba ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gutwara imodoka yasinze, gutoroka polisi no kwiba imodoka.

Cyakora ariko ubuyobozi bwa polisi muri Canada buvuga ko ibintu nk’ibi bijya bibabaho n’ubwo bidasanzwe. Polisi ikaba ivuga ko igiye gushyiraho uburyo bukakaye bwo kwirinda ko amakosa nk’ayo yakongera kubaho.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka