Ubushinwa : resitora ikorwamo na za robo (robots)

Muri resitora imwe yo mu ntara ya Jiangsu mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, hari resitora ikorwamo na za robo: haba mu kwakira abaje muri iyi resitora, mu baseriva abakiriya ndetse no mu gikoni !

Uwinjiye muri iyi resitora, yakirwa na robo ebyiri zimwifuriza ikaze. Abakiriya kandi bazanirwa amafunguro n’izindi robo 4 ntoya. Mu gikoni na ho, hari izindi robo nini ebyiri zitegura amafunguro, zikoreshejwe n’abakozi bakeya.

Icyakora, amafunguro amwe n’amwe, agoye gutegura, yo ategurwa n’abantu bakora muri iyi resitora.

Song Yugang , nyiri iyi resitora, avuga ko umukobwa we adakunda gukora imirimo yo mu rugo, akaba ari we wamusabye guhimba izi robo.

Nyiri iyi resitora kandi ngo yasobanuriye igitangazamakuru cyo mu gace akoreramo Xiandai Kuaibao, ko buri robo imutwara hafi amayuwani ibihumbi 40 ( angana n’amayero 4 860), aya akaba yenda kungana n’umushahara w’umwaka w’umukozi w’umuntu .

Robot izanira ibyo kurya abakiriya muri resitora ya Song Yugang.
Robot izanira ibyo kurya abakiriya muri resitora ya Song Yugang.

Izi robo ngo zishobora gusobanukirwa n’ibyo zibwiwe mu magambo cyangwa mu bikorwa bigera kuri 40. Icyiza cyazo kandi, ngo ntizijya zirwara cyangwa ngo zisabe ikiruhuko. Icyangombwa kuri zo ngo ni ukuzishyiramo umuriro (kuzisharija) mu gihe cy’amasaha abiri, hanyuma zikamara atanu ziri gukora.

Iyi resitora ikoresha za robo yafunguye imiryango mu cyumweru gishize. Ngo si iya mbere mu Bushinwa kuko hari indi yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu yafunguye imiryango mu mwaka w’2012.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko ngo kuba abakozi basigaye bahenze muri iki gihugu cy’Ubushinwa, ari imwe mu mpamvu zo gushakira igisubizo mu kwifashisha amamashini.

Na none, ngo ubusanzwe igihugu cy’Ubuyapani ni cyo cyari gisanzwe ari icya mbere ku isi mu gukoresha za robo mu nganda, ariko ngo umwaka ushize Ubushinwa bwagiciyeho. Igisigaye rero ngo ni ukuzareba niba uku kwifashisha amarobo bizakwira no muri za resitora.

Abakiriya ba Song Yugang ngo bagaragara nk’abishimiye kubona bazanirwa amafunguro na za robo, usanga zimenya no kwisegura iyo zigize icyo zihurira na cyo mu nzira kizibuza gutambuka.

Yuan Yuan, agakobwa k’imyaka 9, gahagaze iruhande rwa robo benda kureshya izanira ibyo kurya abakiriya, kati « nari ntarabona aho imashini imeze nk’umuntu izanira abakiriya ibyo kurya. Birantangaje cyane ».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndipfuza isokoyumwimbu kukojewendumurimyi mworozi ndipfuza nabozana umutahe tugAkorana mfise aho gukorera uburimyi hangana 158ha ndimbura ibigori vyinshi nkabura isoko kuberabidahinguye nkabura ningurane nipfuza abozana imitahe tukikoranira nkakenera nisoko ter 25779928549/25777743083 site wb/ www.cpsburundi.org mba iburundi mukayanza nkorera uburimyi mukayanza ningozi kandi haba ibiterwa ivyarivyovyose

mbonankiracharles burundi kayanza yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

NUKURI UWOMUGABO WATWITSE UMWANA NUMUGOME

JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 2-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka