Umuhanzi Vestine yagaragaje ko yagowe n’urushako rumaze iminsi 136
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.
Mu butumwa bwahise bwakirirwa hejuru n’ababubonye ku rukuta rwe rwa Instagram, Ishimwe Vestine yanditse amagambo agira ati “Uyu munsi, ubuzima mbayeho ntabwo aribwo buzima nahisemo. Mbayeho nabi, kandi sinari nkwiye ibi. Nzi ko nafashe icyemezo kibi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye."
Muri ubu butumwa yakomeje avuga ko Imana yemera ko hari ibintu bimwe na bimwe bibaho kugira ngo bibe isomo. Aha ni ho yahise avuga ko yize byinshi kandi nta muntu uzongera kumubeshya ukundi.
Ati "Nize byinshi. Nta muntu uzongera kumbeshya ngo yangize ubuzima bwanjye. Umugabo nzongera guhitamo nzabanza kumumenya neza, menye umuryango we, menye byose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha cyangwa kunkinisha.”
Ubu butumwa buje nyuma y’uko yari aherutse gutanga ikiganiro kuri MIE Empire ya Murindahabi Iréné, usanzwe ureberera inyungu z’aba bavandimwe bombi, icyo gihe Ishimwe Vestine yavuze ko amezi atatu yonyine ashize arushinze na Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36 ukomoka muri Burkina Faso, yabaye ishuri rikomeye ry’ubuzima.
Vestine na Ouedraogo, barushinze ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|