Ndi umuntu aho naba ndi hose uterwa ishema no kwitwa Umunyarwanda - Richard Ngendahayo
Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashimye Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rugira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse rukaba Igihugu cyubashywe n’amahanga, akavuga ko aho yaba ari hose aterwa ishema no kwitwa Umunyarwanda.
Uyu muramyi yagaragaje ishimwe afite kuri Perezida Kagame n’u Rwanda muri rusange, mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo yise ‘Ni we Healing Concert’.
Richard Nick Ngendahayo yagarutse ku rugendo rw’imyaka 17 yari ishize atagera mu Rwanda, avuga ko yishimira kuba yarasanze rwarateye imbere mu nzego zose ugereranyije n’uburyo yarusize, mbere yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati "Nubwo uko nasize Igihugu kimeze bitari bibi, ariko uyu munsi cyateye imbere cyane, nabonye ibikorwa remezo, uyu munsi ndi umuntu aho naba ndi hose wishimira kandi uterwa ishema no kwitwa Umunyarwanda."
Aha ni ho yahereye ashimira Perezida Paul Kagame kubera uruhare rukomeye yagize mu gutuma u Rwanda uyu munsi ari Igihugu kidasanzwe, gikomeye.
Ati "Ni u Rwanda rudasanzwe, ruteye amabengeza. Ukurikije igihe naviriye mu Rwanda n’uyu munsi ni no kugereranya Umucyo n’umwijima. Urugendo ni rwiza bidasanzwe kandi tubikesha Perezida wa Repubulika, kubera urukundo afitiye Igihugu akigejeje ahantu hadasanzwe kandi turabimushimira, kuko ari Igihugu uyu munsi cy’intangarugero."
Yakomeje avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyubashywe bitari muri Afurika gusa, ahubwo n’Isi yose.
Ati "Uretse muri Afurika, no ku Isi hose u Rwanda ni Igihugu kizwi, cyubashywe kandi gifite izina ririmo byinshi bikubiyemo. Kera twajyaga turangwa n’ibibi ariko turarangwa n’ibyiza gusa."
Richard Ngendahayo yavuze ko ashimira Imana ku bwa Perezida Paul Kagame kubera imirimo ikomeye yamukoresheje.
Ati "Iyo ubonye ahantu hose Visit Rwanda, ufunguye televiziyo ugiye kureba umupira ukabona u Rwanda rwanditse ku myenda y’abakinnyi, uhita utekereza uwabikoze, uwo Imana yabikoresheje ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Byose turabimushimira ku bw’Imana yamukoresheje, ni umuntu w’agaciro cyane kuko azahora mu mitima y’Abanyarwanda, haba ku bariho uyu munsi ndetse n’abazaza."
Richard Nick Ngendahayo kandi yishimira kuba ari umwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kuhora Igihugu, ubwo yafatanyaga n’abandi bari mu Ngabo za RPA.
Uyu mugabo wagwije igikundiro mu Banyarwanda, ari mu Rwanda kuva ku wa 3 Ugushyingo 2025, aho yazanye n’umugore we, nyuma y’imyaka 17 atahagera, aho ategerejwe mu igitaramo cy’amateka yise Ni we Healing Concert, gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|