Alicia and Germaine bakoze indirimbo nshya bizera ko izabageza kure

Abahanzikazi Alicia and Germaine bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Ndahiriwe’ yasohokanye n’amashusho yayo, bakizera ko izagera kure hashoboka bitewe n’uburyo yitondewe mu kuyitunganya.

Ni indirimbo biyandikiye ubwabo ariko umubyeyi wabo ari na we mujyanama wabo witwa Innocent Ufitimana abafasha kuyitunganya neza no gukosora imyandikire y’amagambo amwe n’amwe.

Yakozwe n’abatunganya umuziki (Producers) b’abahanga kandi bagezweho muri iyi minsi aho amashusho yayobowe na Producer Brilliance, naho amajwi atunganywa na Producer Popiyeeh.

Ibaye indirimbo ya gatanu aba bahanzikazi bamaze gukora mu mwaka umwe bamaze mu muziki ari zo: Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Uri Yo, na Ndahiriwe.

Mu byo bavuga ko barimo gusabwa cyane n’abakunzi babo, harimo gukora indirimbo mu zindi ndimi, na bo bakaba barimo kubitekerezaho.

Abahanzikazi Alicia and Germaine batuye mu Karere ka Rubavu. Bakora umuziki bashyigikiwe n’umubyeyi wabo binyuze muri Label ye yise ABA Music.

Baherutse gutsindira igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards byabaye muri Gicurasi 2025.

Bombi basanzwe ari abanyeshuri aho Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, naho murumuna we Germaine Ufitimana yiga Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).

Reba Video y’indirimbo ‘Ndahiriwe’ ya Alicia And Germaine

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka