Umuhanzi Emma Rwibutso yisunze Bosco Nshuti bakorana indirimbo ‘Rukundo’
Umuhanzi Emma Rwibutso urimo kuzamuka no kugaragaza impano mu ndirimo zo guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ya gatanu yise ‘Rukundo’. Yayikoranye na mugenzi we Bosco Nshuti umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Emma Rwibutso avuga ko afata Bosco Nshuti nk’umuhanzi w’icyitegererezo, dore ko yagize n’uruhare runini mu kumumenyekanisha, by’umwihariko mu gitaramo ’Unconditional Love - Season 2’ aherutse gukorera ahazwi nka Camp Kigali muri Nyakanga 2025. Emma Rwibutso abajijwe uko yiyumva nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bosco Nshuti, yagize ati: "Ni intambwe nziza kuko Bosco Nshuti ni umuhanzi mwiza ufite impano y’Imana kandi ubutumwa atanga na we yibanda cyane ku kubwira abantu urukundo rw’Imana n’agakiza twahawe ku buntu. Bosco Nshuti ni umuntu w’Imana uca bugufi kandi w’umunyamwete mu gukorera Imana.”
Emma Rwibutso asobanura ko indirimbo ‘Rukundo’ igamije kubwira abantu ko urukundo rw’Imana rwabonetse ari rwo Yesu Kristo wabambiwe Isi kandi agahanagura amarira abantu bababaye bakishima. Avuga kandi ko uwizeye urukundo rw’Imana azabona ubugingo.

Emma Rwibutso yatangiye umuziki mu 2015, aho yaririmbaga cyane mu makorali atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu buryo bw’umwuka. Mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”.
Mu 2024, yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye kandi bunoze, nk’umuhamagaro. Mu zindi ndirimbo amaze gukora harimo: "Amazi meza", "Ubwiza wihariye", "Ishimwe", "Arasa n’Imana" na "Rukundo" yakoranye na Bosco Nshuti.
Reba indirimbo ‘Rukundo’ ya Emma Rwibutso na Bosco Nshuti
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|