Umuhanzi Kirikou agiye gutaramira Abanyakigali

Umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili wamenyekanye mu ndirimbo ‘Aha ni he’, agiye gusohora indirimbo yahuriyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bushali, Yampano na Davis D, akaba ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo kidasanzwe yatumiwemo.

Ni igitaramo Kirikou azahuriramo n'abahanzi b'Abanyarwanda
Ni igitaramo Kirikou azahuriramo n’abahanzi b’Abanyarwanda

Ibyo yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, cyagarukaga ku gitaramo ‘Let’s Celebrate’, giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.

Kirikou yavuze ko yishimiye gukorana n’abahanzi nyarwanda, kandi ko indirimbo ziteguye zitazatenguha abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’uw’u Burundi.

Yagize ati “Aba bahanzi bose bari hano twakoranye indirimbo ziraje vuba”.

Kirikou yashimangiye ko gukorana na Bushali, Davis D na Yampano bizamufasha kurushaho kugera ku bafana benshi, no gushyira imbere umuco w’ubusabane mu muziki.

Igitaramo Let’s Celebrate kizahuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi, ni n’urubuga rwo kumvikanishirizaho indirimbo nshya za Kirikou Akili n’abandi, bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kiba ngarukakwezi.

Umuhanzi Ross Khana yiyongereye ku bandi bahanzi bazaririmbamo, harimo Kirikou Akili, Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla ndetse Dj Brianne akaba ariwe uzavanga imiziki.

Kirikou ni uri iburyo
Kirikou ni uri iburyo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka