BK Foundation yateye inkunga urubyiruko 100 rufite impano muri ‘Sherrie Silver Gala 2025’

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2025, BK Arena yari iteye amabengeza ubwo ibirori bya Sherrie Silver Gala 2025, byahurizaga hamwe ubuhanzi, imideli, ibikorwa by’ubugiraneza n’ubudasa bwa Afurika byabereye hamwe.

Ingrid Karangwayire na Sherrie Silver muri ibyo birori
Ingrid Karangwayire na Sherrie Silver muri ibyo birori

Ibi birori byateguwe n’umubyinnyi wamamaye mu rwego mpuzamahanga, ndetse akaba n’intumwa y’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), ushinzwe urubyiruko rwo mu cyaro (IFAD), Sherrie Silver, byari bigamije kwizihiza ubuhanzi nk’imbaraga zitera impinduka mu mibereho y’abantu, ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu buhanzi.

Muri ibi birori, BK Foundation yatangaje ko yateye inkunga impano 100 z’urubyiruko ruri muri Sherrie Silver Foundation. Iyo nkunga izafasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka utaha w’amashuri, hagamijwe gukomeza gushyigikira icyerekezo cyo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda, no kurufasha kubona uburezi bufite ireme ndetse no gukomeza iterambere ryabo mu buhanzi.

Ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abahanzi, abahagarariye ibihugu byabo n’abamamaye mu by’imideli, biba urubuga rwo kugaragaza ubuhanzi n’ubwiza bwa Afurika bihujwe n’imideli mpuzamahanga. Ibi birori byatumye Kigali nk’ahantu hakomeye ku mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubuhanzi, imideli n’ibikorwa by’ubugiraneza bifite intego.

Mu ijambo rye, Ingrid Karangwayire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, yagarutse ku kamaro k’ubuhanzi mu iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Gushora imari mu rubyiruko rufite impano ni ukuyishora mu hazaza h’u Rwanda. Umwana wese ufite impano akwiye amahirwe yo kwiga, gukura no gutanga umusanzu we mu muco no mu bukungu bw’Igihugu. Dushimishijwe no gukorana na Sherrie Silver Foundation mu rugendo rwo guha urubyiruko nyarwanda amahirwe yo gutera imbere.”

Inkunga ya BK Foundation yunganira ibikorwa bya Banki ya Kigali, ikomeje guteza imbere uburyo bwo koroshya imitangire ya serivisi z’imari, no kubonera ibisubizo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakora mu by’umuco.

Ibi birori byanashyigikiwe na Banki ya Kigali (BK), igaragaza ko ikomeje kwiyemeza gushyigikira uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda, atari mu nkunga y’amafaranga gusa, ahubwo ari no mu kwagura ibyo bakora ngo bijyane n’urwego rw’imibereho, inzozi zabo n’imishinga y’abahanga mu guhanga udushya.

Ibyerekeye BK Foundation

BK Foundation ni ishami rishinzwe ibikorwa by’ubugiraneza rya BK Group, Ikigo cy’imari kiyoboye ibindi mu Rwanda. BK Foundation yashinzwe mu 2023, ikaba yita ku iterambere ry’imibereho binyuze mu ishoramari rifite intego mu burezi, kongerera ubushobozi abantu no kurengera ibidukikije.

Binyuze mu nkunga itanga, BK Foundation ikorana n’imiryango n’inzego zitandukanye kugira ngo yongere amahirwe angana kuri bose, kandi itange umusaruro ufatika mu iterambere ry’u Rwanda.

Ibyerekeye Banki ya Kigali Plc

Banki ya Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1966, ikaba ari yo banki nini mu Rwanda, ifite abakiriya barenga Miliyoni imwe, biciye mu mashami menshi no mu miyoboro ya serivisi z’ikoranabuhanga. Iyi Banki yiyemeje guteza imbere ubukungu bw’Igihugu ibinyujije mu gutanga serivisi nshya z’imari ku bantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ibigo binini by’ubucuruzi. Yakomeje no kuba umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rw’u Rwanda rugana ku bukungu burambye.

Banki ya Kigali yagiye yegukana ibihembo byinshi, birimo ibya Euromoney Awards for Excellence (2021, 2024, 2025) na Global Finance Magazine, iherutse guhabwa mu 2025, ku nshuro ya gatanu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka