‘Mashariki African Film Festival’ igarukanye umwihariko w’igihembo cy’imodoka
Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival (MAAFF) ku nshuro yaryo ya 11, rigarukanye umwihariko wo guhemba imodoka ku bakinnyi ba sinema bakunzwe cyane bagatorwa n’abaturage (People’s Choice Actor & Actress), n’igihembo cy’icyubahiro kizwi nka ’Lifetime Achievement’.

Iri serukiramuco riteganyijwe kuva tariki 22 kugeza ku wa 29 Ugushyingo 2025, rizahuza abakunzi ba sinema Nyarwanda n’abandi bafite aho bahuriye na yo, ndetse n’abandi batandukanye baturutse mu bindi bihugu.
Ubuyobozi bwa Mashariki African Film Festival, buvuga ko muri icyo cyumweru iri serukiramuco rizamara, hazaba igikorwa kizamara iminsi itatu cyiswe Masharket kigamije guha amahirwe abakora filime, bagahuzwa n’abashoramari muri sinema kizahuriza hamwe abarenga 500 baturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi ndetse no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko hateganyijwe n’ibikorwa bizabera mu Turere dutanu turimo Bugesera, Ngoma, Huye, Musanze ndetse na Rubavu, ahazajya hatangwa ibiganiro bitandukanye birimo kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwirinda inda ziterwa abangavu ndetse hakabaho n’umwanya wo gusabana herekanwa zimwe muri filime.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, aganira na KT RADIO, yavuze ko insanganyamatsiko y’iserukiramuco ry’uyu mwaka igaragaza impinduka zikomeye mu buryo Afurika isobanurwa binyuze muri filime.
Yagize ati "Insanganyamatsiko y’uyu mwaka muri Sinema Nyafurika ikubiyemo impinduka zikomeye, zerekana uburyo Afurika igaragazwa binyuze muri filime. Mu gukoresha ikoranabuhanga, abakora filime bo muri Afurika, uyu munsi bari kongera gusubiramo inkuru zitandukanye, kandi bakagaragaza imiterere itandukanye y’umugabane wa Afurika."

Senga yakomeje agira ati "Insangamatsiko iragaragaza uburyo bushya bwo gusobanukirwa amateka ya Afurika, ay’ubu ndetse n’ay’ejo hazaza, ikanagaragaza uburyo uyu Mugabane ukungahaye mu kugira ruhare rukomeye ku mico itandukanye ku isi."
Senga yavuze kandi ko buri cyiciro muri iri serukiramuco kizirikana abagize uruhare ndetse n’abakizamuka muri sinema, mu kugaragaza ejo hazaza h’uru ruganda ndangamuco Nyafurika, ari na yo mpamvu hateguwe gutanga igihembo cya Lifetime Achievement Awards, kizashimira byimazeyo abantu b’indashyikirwa muri uru ruganda.
Kugeza ubu uretse abakina, abakora nabatunganya sinema mu Rwanda bamaze gushyirwa mu byiciro bahatanyemo, biteganyijwe ko Mashariki Film Festival y’uyu mwaka nk’uko byagenze no mu myaka yatambutse, hazanazirikanwa abari muri uru ruganda bo hanze y’u Rwanda ndetse kugeza ubu hakaba hamaze kwakirwa filime zigera 1870 zizatoranywamo izigera ku 100 gusa.
Mashariki Awards 2025 izashimira abahize abandi mu byiciro birimo umukinnyi mwiza w’igitsina gabo (Best Actor), umukinnyi mwiza w’igitsina gore (Best Actress), uwunganira mu gukina (Best Supporting Actor & Actress), umukinnyi mushya w’igitsina gabo (Best Upcoming Actor), umukinnyi mushya w’igitsina gore (Best Upcoming Actress), uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Cinema (Lifetime Achievement Award – Umugabo cyangwa se Umugore) ndetse n’abahanga mu ikorwa rya filime (Film Technicians).
Ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival buvuga ko uyu mwaka bwifuje ko bizaba umwihariko, mu rwego rwo gutera inkunga urubyiruko rufite impano rushaka guhindura amateka y’uruganda rwa sinema ku Mugabane wa Afurika, ari na yo mpamvu hashyizweho icyiciro cya People’s Choice.

People’s Choice, abaturage bazitorera abakinnyi bakunda, umugore n’umugabo maze abazatsinda bahembwe imodoka kuri buri umwe. Ni mu gihe ibindi byiciro hazitabazwa abagize Akanama Nkemurampaka kugira ngo hazamenyekanye abatsinze.
Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryatangijwe mu rwego rwo guteza imbere filime zikorerwa muri Afurika, iz’Abanyafurika ubwabo cyangwa se izo hanze ya Afurika ariko zivuga ku buzima bw’Abanyafurika.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|