Rusanganwa Norbert, uzwi nka Kenny Sol, akaba umwe mu bahanzi bahagaze neza bamaze no kugwiza igikundiro mu Rwanda no mu Karere, yamaze kwinjira mu mikoranire na label y’umuziki ya 1:55 AM, iyobowe na Karomba Gael, uzwi ku izina rya Coach Gael.
Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo zirenga 100 zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu nka Ziravumera, Ziganjamarembo, n’izindi, yatangarije Kigali Today ko nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, ubu noneho aje guhagarara ku bihangano bye byitirirwa abandi bahanzi.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi ukomeye muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jennifer Lopez, yatangaje ko akazina ka ‘Ifunanya’, ari ryo zina ry’akabyiniriro agiye kujya yitwa.
Iserukiramuco Kigali Triennial ryanyuze abagenda n’abatuye mu Biryogo, i Nyamirambo, aho ryabereye muri Car FreeZone hazwi nko ku Marangi, bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iserukiramuco ryiswe Kigali Triennial, ryatangijwe n’ikinamico yitwa ‘Gamblers’ yanditswe n’Umunyarwanda Rugamba Dorcy uyobora Rwanda Arts Initiative, ni umukino wakinnyemo Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome, Aimé Christian Eboua, (…)
Mu birori biba bihanzwe amaso n’Isi yose, biherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football) bizwi nka Super Bowl halftime Show, abahanzi Taylor Swift na Beyoncé batangaje ko bitegura gushyira hanze Album zabo nshya.
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye na Imanzi Agency Ltd, bateguye Iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe ‘Miss Black Festival’, rigamije guha agaciro no kongerera ubushobozi umukobwa w’umwirabura aho aherereye ku Isi.
Umuhanzi mu njyana ya Afrobeats, Joseph Akinfenwa Donus, uzwi cyane ku izina rya Joeboy, nyuma yo gutandukana n’inzu yari isanzwe imufasha ya Empawa Music ya Mr Eazi, yatangaje ko na we yashinze inzu izajya ifasha abahanzi yise ‘Young Legend’.
Umunya-Jamaica Robert Nesta Marley wamamaye mu njyana ya Reggae ku izina rya Bob Marley yakorewe filime igaruka ku mateka ye mu bikorwa bya muzika no hanze yabyo ndetse n’uruhare yagize mu kwimakaza urukundo yifashishije iyi njyana.
Mu gitaramo umuhanzi The Ben yakoreye i Kampala ku munsi w’abakundana (Saint Valentin), yatanze ibyishimo ku rwego rwo hejuru ku bakunzi b’umuziki we mu gihugu cya Uganda.
Mu mwuga w’ubuhanzi by’umwihariko kuririmba no gucuranga, habamo abahanzi bakundwa cyane kubera indirimbo runaka kandi nyamara atari bo bazihimbye ariko ugasanga zaratumye bamamara kurusha ba nyirazo (ba nyiringanzo).
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka hirya no hino ku Isi, ni umunsi urangwa n’uko abakundana basa nk’abongera gusubira mu masezerano yabo y’urukundo, bagasangira, bagasohokana ndetse bakanahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo n’ibindi.
Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we William Bradley Pitt, bakaba n’ibyamamare muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye guhabwa gatanya basabye mu myaka irindwi ishize.
Irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Stars Live 2024’ ryagarukanye umwihariko, aho rigiye kuzenguruka Igihugu hatoranywa abanyempano bashya, mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi Yvanny Mpano uzwiho kugira impano mu kuririmba, yagaragaje ko kuba yari amaze igihe adakora umuziki nk’uko bikwiye byatewe ahanini n’ibibazo byagiye bimukoma mu nkokora bijyanye n’ubushobozi.
Umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido ukomoka muri Nigeria, akaba icyamamare mu njyana ya Afrobeats yahishuye ko nyuma y’uko atabashije kwegukana igihembo cya Grammy, umubyeyi we (nyina) yamusabye kudacika intege.
Umuhanzi Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D yatangaje izina rya Album yitegura gushyira hanze, ahishurira abakunzi be ko izaba yitwa ‘Retour du Roi’ cyangwa se ‘Kugaruka k’Umwami’.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (The Bible Society of Rwanda-BSR) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bateguye igitaramo cyiswe ‘Ewangelia Easter Celebration’ kizaba tariki 31 Werurwe 2024, kikazabera i Kigali mu nyubako ya BK Arena guhera saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru (…)
Umuraperi Kanye Omari West uzwi nka Kanye West cyangwa se Ye, yashyize ahagaragara urutonde rw’Imijyi n’Ibihugu azakoreramo ibitaramo bizenguruka Isi harimo Nairobi muri Kenya na Lagos, Nigeria.
Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru witwa Kagoyire Rita w’imyaka 75, ni we wahimbye indirimbo Nakunze mama ndamubura ahagana mu 1971, ubwo yari ari mu kiruhuko cya saa sita aho yigishaga mu mashuri abanza i Nyakabungo, mu cyahoze ari komine Ntongwe ubu ni mu karere ka Ruhango ari naho akomoka.
Mu gihe tariki ya 11 Gashyantare, wabaye umunsi uzwi nk’uwa Gapapu kubera inkuru mpamo y’umusore watwawe umukunzi we n’inshuti ye magara yitwaga Kaberuka, abakunzi ba muzika bateguriwe igitaramo kizagaruka kuri iyo nkuru cyiswe ‘Kaberuka na Marita Live Concert’.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Divine Ikubor, uzwi ku izina rya Rema, yakoze amateka aba uwa mbere wo ku mugabane wa Afurika, wegukanye igihembo mu bitangirwa mu gihugu cy’u Bushinwa.
Ubuyobozi bwa Trace bwatangaje ko Gwladys Watrin yagizwe umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyingiro no kurushaho gufasha iki kigo kwagura ibikorwa byacyo mu Rwanda.
Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose iyihuza n’u Rwanda, abahanzi bakomoka muri icyo gihugu bavuga ko icyo cyemezo gifite ingaruka zikomeye cyane by’umwihariko mu rwego rw’imyidagaduro kuko hari ibigiye gusubira inyuma.
Igitaramo cy’umuhanzi wo muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, muri Grammy 2024, cyashyizwe ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Billboard nk’umuhanzi mu njyana ya Afro-beat witwaye neza ku rubyiniro.
Miss Japan 2024, Karolina Shiino ufite imyaka 26 ukomoka muri Ukraine, yiyambuye iryo kamba nyuma yo kuvugwaho kuba akundana n’umugabo ufite umugore.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards byabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuririmbyikazi ukomoka muri Canada, Céline Marie Claudette Dion, nyuma y’igihe arwana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima, yongeye kugaragara mu ruhame mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards, ndetse ashyikiriza igihembo Taylor Swift.
Umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama, yatsindiye igihembo cya Grammy Award ku nshuro ya kabiri, ahita anganya n’umugabo we ibi bihembo.
Umuhanzi wamamaye mu njyana ya Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido na bagenzi be bakomoka muri Nigeria batashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards nubwo bahabwaga amahirwe.