Nyuma y’igihe kirekire Kitoko agiye kongera gutaramira Abanyarwanda

Nyuma y’igihe kirenga imyaka umunani atagera mu Rwanda, umuhanzi Kitoko Bibarwa, wakanyujijeho mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, agiye kongera gutaramira mu Rwanda.

Kitoko yageze mu Rwanda
Kitoko yageze mu Rwanda

Uyu muhanzi wavuze ko anatashye mu Rwanda burundu, yaruherukagamo aje mu gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame mu 2017, akaba yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025.

Yari ategerejwe na benshi barimo abavandimwe ba hafi bo mu muryango we, inshuti n’abanyamakuru bifuzaga kumubaza ku rugendo rwe.

Uyu muhanzi wagaragaje amarangamutima yo kuba yongeye kugera mu Rwanda azanywe n’indege ya RwandAir, yagize ati “Sindibuvuge byinshi kubera amarangamutima, ariko nanyuzwe cyane n’uko banyakiriye nahawe serivisi nziza cyane na RwandaAir.”

Arongera ati "Nari nkumbuye abantu, umuziki, kuririmba ndirimbira imbaga y’abantu benshi n’utundi tuntu dutandukanye. Mu kanya bampaye amazi, mpita nibuka ibintu byinshi mbona ko hari ibyo nkumbuye bimwe ntanazi.”

Biteganyijwe ko Kitoko utaherukaga gutaramira Abanyarwanda, azagaragara mu gitaramo cya Davido kizabera muri BK Arena ku itariki 5 Ukuboza 2025.

Uretse kuba yaherukaga mu Rwanda mu 2017, Kitoko amaze igihe kirenga imyaka icumi atuye mu Bwongereza aho yerekeje mu 2013, agiye kwiga, akanakomerezayo ubuzima.

Kitoko azwi cyane mu ndirimbo zirimo, Agakecuru, Ikiragi, Umwamikazi, Urankunda Bikandenga hamwe na Thank you Kagame.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka