Kubazwa kwa Ntagwabira na FERWAFA byimuriwe ku wa kabiri

Kubazwa kwa Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon wagombaga kwitaba FERWAFA kuri uyu wa mbere kugirango asobanure ibijyanye na ruswa imuvugwaho, byimuriwe ku wa kabiri tariki 17/07/2012.

Impamvu nyamukuru yatumye kubazwa kwa Ntagwabira gusubikwa ni uko nyiri ubwite atabashije kuboneka kuko atari mu Rwanda; nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Michel Gasingwa uretseko igihugu aherereyemo kitatangajwe.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Gahunda yari uyu munsi ku wa mbere, ariko ejo hashize nibwo twaje kumenya ko Ntagwabira ubu atari mu Rwanda kuko nawe ubwe yarabitumenyesheje, bituma gahunda tuyimurira ku wa kabiri kuko azaba yamaze kugaruka, ariko amasaha n’aho bizabera ntagihindutse”.

Gasingwa wirinze kuvuga byinshi ku bijyanye n’iki kibazo cya Ntagwabira wemera ko yatanze ruswa, yavuze ko byose bizamenyekana ubwo azaba amaze guhatwa ibibazo kuri uyu wa kabiri tariki 17/07/2012 guhera saa tanu za mu gitondo.

FERWAFA yatumije Ntagwabira kujya kwisobanura nyuma y’aho Ntwagwabira we ku giti cye yivugiye ko muri 2010 yigeze gutanga ruswa ubwo ikipe ya Kiyovu Sport yatozaga icyo gihe yakinaga na Rayon Sport yatozwaga na Kayiranga Baptiste.

Ntagwabira yivugira ko yatanze amafaranga ayaha abakinnyi ba Rayon Sport kugira ngo baze gukina nabi maze batsindwe, icyo gihe koko Kiyovu yatsinze Rayon Sport mu buryo budasobanutse binaviramo Kayiranga Baptste wayitozaga gusezererwa, anatukwa n’abafana bayo ahita asimburwa na Jean Marie Ntagwabira.

Nyuma yo guhatwa ibyo bibazo, Ntagwabira nahamwa na ruswa, ashobora kuzakurikiranwa n’inzego z’igihugu zishinzwe kurwanya ruswa, bikaba bivugwa ko yanahita asezererwa mu ikipe y’igihugu nkuru aho yari umutoza wungirije.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gahanga wishwe n’iki? nishwe n’urwabagabo ariko wowe uzokwicwa n’akarimi kawe

musoni yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

...nazize urw’abagabo ariko wewe uzozira akarimi kawe...

eddy yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka